Zari Hassan yashyize amabanga ye yose hanze anavuga impamvu idasanzwe idatuma asaza

May 20, 2024 - 07:57
 0
Zari Hassan yashyize amabanga ye yose hanze anavuga impamvu idasanzwe idatuma asaza

Zari Hassan yashyize amabanga ye yose hanze anavuga impamvu idasanzwe idatuma asaza

May 20, 2024 - 07:57

Umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda wamenyekanye cyane nk’umugore wa Diamond Platnumz ariko akaba atuye muri Afurika y’Epfo n’umugabo we mushya Shakib Lutaaya, Zari Hassan yavuze ko ubuzima ari bugufi bityo ko mu gihe umuntu akiriho akwiye kwishimisha ari nayo mpamvu yagiye kwibagisha kugira ngo agaragare neza bizwi nka ‘Plastic surgery’.

Uyu mugore w’abana batanu yabigarutseho ubwo yarari mu kiganiro n’ikinyamakuru Chimpreports aho yemeje ko, koko yibagishije kugira ngo akomeze kugaragara neza ndetse avuga ko byamutwaye akayabo k’amafaranga ibihumbi 20 by’amadorali, ni ukuva ngo arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko kandi yibagishije amenyo ndetse n’inda. Ibyo byose akaba yarabikoze kugira ngo agume agaragara neza kurusha uko yarameze.

Zari avuga ko ubuzima ari bugufi amafaranga abereyeho kuyakoresha no kuyaryoshyamo mugihe uyafite yakomeje avuga ko abantu biruka kumafaranga nyuma bagapfa bakayasiga biyo rero wayakoresha wishimisha.

Ati “ ubuzima ni bugufi. Naribagishije kugira ngo nse neza. Kuki ntasa neza? Amafaranga dukorera azita kubana bacu ndetse anakorreshwe n’abandi bantu. Ubuzima ni bugufi. Amafaranga tuzapfa tuyasige, reka rero tuyishimishemo mugihe tugihumeka.

Ni ubw mbere zari yaravuze kuri iki kintu, ni nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ariko akanga kugira ikintu abivugaho.

Kugeza ubu Zari Hassan afite imyaka 43 y’amavuko , kuko yavutse mu 1980, avukira Jinja muri Uganda. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062