Zabyaye amahari hagati ya RDC na Donald Trump

Mar 17, 2024 - 10:30
 0
Zabyaye amahari hagati ya RDC na Donald Trump

Zabyaye amahari hagati ya RDC na Donald Trump

Mar 17, 2024 - 10:30

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yikomye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kuyishinja kurekura imfungwa hafi ya zose zo mu magereza yayo ikazohereza muri Amerika.

Trump wiyamamariza kuyobora Amerika muri manda ye ya kabiri, yifashishije imfungwa zo muri Congo nk’urugero rwo kugaragaza ko Perezida Joe Biden bazongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu yananiwe gukemura ikibazo cy’abimukira.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ubwo Trump yari mu kiganiro Town Hall cya Televiziyo ya Fox News, yagaragaje ko imfungwa zo muri RDC zishiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’abimukira.

Ati: "Dufite abantu bari kwinjira [muri Amerika] baturutse imihanda yose. Bari kwinjira baturutse muri Congo. Bamwe muri bo mu ijoro ryakeye bakoreshejwe ikiganiro, barabazwa bati ’mwaturutse he’? Bati ’Congo’. Mwari mutuye ye? Bati ’muri gereza’. Bari kuvidurira gereza zabo mu gihugu cyacu".

Muri Gashyantare Donald Trump ubwo yasuraga imwe mu mipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na bwo yagaragaje ko abanye-Congo bateje ikibazo ku gihugu cye.

Ati: "Congo, umubare munini w’abantu uri kwinjira muri Amerika baturutse muri za gereza. Mugende ubu murebe muri za gereza, murebe muri gereza zo muri kariya gace, ariko iby’ingenzi kurushaho izo ku Isi yose. Bari kuzividura kubera ko bari kujugunya imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika".

Kinshasa yabeshyuje Trump

Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, yabwiye CNN ko Trump yabeshyeye igihugu cye.

Ati: "Ibyo yavuze byose nta na kimwe cy’ukuri kirimo. Nta na rimwe byigeze bibaho, ntabwo ari ukuri. Turamusaba kureka kuvuga biriya bintu kubera ko ari bibi ku gihugu".

Ambasaderi wa RDC muri Amerika, Serge Mombouli mu buutumwa bwa email yahaye iriya Televiziyo na we yavuze ko ibyo Trump yavuze atari byo, ndetse ko "nta kimenyetso na kimwe kibyemeza".

CNN mu igenzura ivuga ko yakoze nyuma yo kwitabaza abantu batandukanye bazi RDC, yavuze ko na yo yasanze Donald Trump yarabeshyeye kiriya gihugu giherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501