Yinjiye mu cyumba cy'inama biba ngombwa ko hitabazwa Polisi! Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari two mu karere ka Kayonza, yitabiriye inama yasinze yaborewe

May 24, 2024 - 10:34
 0

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama haravugwa inkuru y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya witabiriye inama yaganjijwe n’agahiye nabwo aza asanga igiye kurangira, bituma hitabazwa Polisi ngo ize kumupima, isanga mu mubiri we harimo alukolo iri hejuru ya 400%.

Kuri uyu Kane tariki 23 Gicurasi 2024 nibwo uyu Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kagari ka Gikaya yitabiriye iyi nama yaberaga ku Biro by’Umurenge wa Nyamirama, ariko na bwo yari yabanje kubura, ndetse bamuhamagara kuri telefone bagasanga ntiriho.

Ubwo inama yari irimo igana ku musozo, bagiye kubona babona uyu muyobozi arahatungutse, ariko batungurwa no kuba yaje bigaragara ko yasinze yaborewe.

Ubu businzi bwagaragariraga buri wese wari witabiriye iyi nama, bwatumye hiyambazwa Polisi, ije imusaba guhuha mu kuma gapima igipimo cya alukolo iri mu mubiri w’umuntu, basanga iri hejuru ya 400%.

Bivugwa kandi ko uyu muyobozi asanzwe arangwa n’imyitwarire idahwitse ndetse ko inzego zimukuriye zakunze kumuhwitura ariko akinangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagize ati “Hari n’amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu rero noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivisi ku nzego z’ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko kuko uyu muyobozi ahesha isura mbi imiyoborere, ndetse agatuma abaturage bijundika inzego, hagiye gukurikiraho ibiteganywa n’amategeko.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472