Yakiranwe urugwiro! Miss Mutesi Jolly yamaze kugera i London mu Bwongereza

May 20, 2024 - 16:44
 0
Yakiranwe urugwiro! Miss Mutesi Jolly yamaze kugera i London mu Bwongereza

Yakiranwe urugwiro! Miss Mutesi Jolly yamaze kugera i London mu Bwongereza

May 20, 2024 - 16:44

Miss Mutesi Jolly yamaze kugera mu mujyi wa London mu Bwongereza aho yitabiriye inama ya Oxford 2024, biteganyijwe ko izaba kuva tariki 24-25 Gicurasi 2024, akaba yaratumiwe nk'umushyitsi w'imena uzatanga ikiganiro.

Uyu mukobwa biteganijwe ko ari mu bazatanga ikiganiro mu Nama ya Oxford Africa iba ngarukamwaka, ikaba itegurwa n’Umuryango Mugari w’Abanyafurika biga ndetse n'abize muri iyi Kaminuza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Mutesi Jolly yasangije abamukurikira amafoto atandukanye, agaragaza akanyamuneza ku maso ubwo yari ageze i London, yakirwa n'umusore wamuzaniye indabyo. Uyu mujyi akaba ari nawo uzaberamo iyi nama.

Jolly Mutesi yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016,  ku itariki 27 Gashyantare, nyuma yo guhiga abandi bakobwa bari bahanganye. Yahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi mu 2016, ndetse bwari bwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye aya marushanwa ya Nyampinga w’isi ‘Miss World’.

Mutesi ubu ni Visi Perezida w'irushanwa rya ‘Miss East Africa Beauty Pageant’ ribera muri Tanzaniya, iriheruka ryitabiriwe n’ibihugu 17 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Kenya, Burundi, Ibirwa bya Komoro, Djibouti, Ethiopia, Madagascar, Eritrea, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Seychelles na Somalia.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472