Yaje ahetse umwana mu mugongo! Umwarimu w'i Burera yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite - AMAFOTO

May 21, 2024 - 15:10
 0
Yaje ahetse umwana mu mugongo! Umwarimu w'i Burera yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite - AMAFOTO

Yaje ahetse umwana mu mugongo! Umwarimu w'i Burera yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite - AMAFOTO

May 21, 2024 - 15:10

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc usanzwe ari mwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’abagore.

Ubwo yasozaga gutanga kandidatire ye yatangaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Hano mpagejejwe no gutanga kandidatire yanjye ku mwanya wo guhagararira abagore. Icyabinteye ni uko nahoze mu nzego z’ibanze mpagarariye urubyiruko biba ngombwa ko ibitekerezo twagize icyo gihe nk’urubyiruko dukwiye kubishyigikira bigakomeza bikazamuka bigafasha abantu bakuru.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo byatumye ifuza gutanga kandidatire ku mwanya w’abadepite ariko anyuze mu cyiciro cyihariye cy’abagore, aho yagize ati “Icyiciro cy’urubyiruko rero narakirenze, ubu ndi umugore ari nayo mpamvu nahisemo gutanga kandidatire yanjye muri icyo cyiciro kugira ngo nkomeze gukora ubwo buvugizi ngo dukomeze twiteze imbere turangajwe imbere na Paul Kagame.” 

Nyiramahirwe yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ahagana Saa Tanu za mu Gitondo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, ahetse umwana mu mugongo na kandidatire ye mu ntoki yagaragaje ko yiteguye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc asanzwe ari umwarimu w’Imibare n’Ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu. Yagaragaje ko nubwo asanzwe ari umwarimu yizeye ko mu gihe yaba abonye umwanya wo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko azabishobora.

Ati “Nzabishobora, kuko nabibayemo mpagarariye urubyiruko, nabaye no mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera icyuye yarangiye urumva ko ku bijyanye n’umurongo n’icyerekezo by’Igihugu ndi tayali niyo mpamvu nshaka kugira ngo umusanzu wanjye ube wakomereza mu badepite.”

NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe Burundi mu gihe ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu. Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472