Uwiyita umukozi wa satani uvuga ko ari mu bateguye urupfu rwa Pastor Théogène yatawe muri yombi

May 25, 2024 - 14:19
 0
Uwiyita umukozi wa satani uvuga ko ari mu bateguye urupfu rwa Pastor Théogène yatawe muri yombi

Uwiyita umukozi wa satani uvuga ko ari mu bateguye urupfu rwa Pastor Théogène yatawe muri yombi

May 25, 2024 - 14:19

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Hategekimana Emmanuel wiyise umukozi wa satani, akaba akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Hategekimana Emmanuel yagaragaye kuri shene za Youtube zitandukanye ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Niyonshuti Theogene uzwi nk’Inzahuke hifashishijwe imbaraga z’umwijima.

Pastor Théogène, yitabye Imana kuri Kamena 2023, mu mpanuka y'imodoka yakoreye muri Uganda aho yari yagiye mu murimo w'ivugabutumwa. 

Hategekimana ubwo yabazwaga muri RIB yatangaje ko ibyo yatangaje byose kuri izo YouTube Channel, yabikoze agamije kumenyekana ibyo muri iyi minsi urubyiruko ruri kwita 'Agatwiko.

Mu biganiro uyu Hategekimana yagiye akora, avuga ko ubu asigaye ari umukozi w’Imana(Pastor), bitandukanye n'igihe Pastor Théogène yapfaga, icyo gihe Emmanuel yari umukozi wa satani, aho avuga ko yari kumwe n’abandi 9 bateguye impanuka ya nyakwigendera Pastor Théogène ngo kuko yari yarenze ku mazezerano bagiranye n'isi y'Umwijima. Gusa ibi byose Hatangimana yemeye ko byari ibiyoma.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472