Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Yashyinguwe mu cyubahiro cy'abakuru b'ingabo- Reba amafoto

Apr 22, 2024 - 08:41
 0
Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Yashyinguwe mu cyubahiro cy'abakuru b'ingabo- Reba amafoto

Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Yashyinguwe mu cyubahiro cy'abakuru b'ingabo- Reba amafoto

Apr 22, 2024 - 08:41

Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Francis Omondi Ogolla uheruka gupfira mu mpanuka y’indege, yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’Umukuru w’iki gihugu, William Ruto.

Gen. Omondi Ogalla yapfanye n’abandi umunani ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2024.

Ubwo yashyingurwaga kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, byari amarira ku bitabiriye uwo muhango, baba abasirikare, abanyapolitiki, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo mu muryango.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida William Ruto, umugore we, Rachael Ruto, Visi Perezida Rigathi Gachagau, Adele Daule n’abandi bayobozi batandukanye.

Perezida wa Kenya, William Ruto yagaragaje ko Gen. Francis Omondi yagiye hakiri kare nubwo ari ibintu abantu bakwiye kwakira kuko byari umugambi w’Imana.

Yagize ati “Njye na Gen. Omondi turi abizera bakomeye mu gushaka kw’Imana. Dushobora kutabyumva ariko ikintu kimwe gikwiye ni uko tugomba kubyemera ibihe byose, tukabyubaha mu gihe biri ngombwa tutabyibazaho, tudashidikanya nta n’ingingimira. Ntabwo dushobora kumva igihe, umwanya n’uburyo Gen Omondi agiyemo ariko mu kuri ubushake bw’Imana bwasohoye.”

Perezida William Ruto yagaragaje ko aticuza kuba yaragize Gen Omondi Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, yemeza ko n’iyo aza kumenya ko nta mwaka azamara akiriho bitari kumubuza kumuha izo nshingano kuko yari azikwiriye.

Yagaragaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo uzamusimbura agomba kuzubakira ku cyerekezo yari afite cyo guteza imbere igisirikare cya Kenya ndetse akanagendera ku rukundo yakundaga igihugu n’ubunyamwuga byamuranze.

Mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo harimo umukobwa wa Perezida William Ruto witwa Charlene Ruto, wagaragaje ko Gen. Omondi yari umugabo w’intwari kandi ko urubyiruko ruhombye byinshi.

Ati “Urupfu rwe rwankomerekeje n’inshuti zanjye kubera ko mu rugamba rwo guharanira ko urubyiruko rudahezwa bamwe baratwumvishe ariko abadushyigikiye ni bake, yaba inama, ubufasha n’umuyoboro kandi Gen. Ogalla yari muri abo bake.”

Yakomeje ati “Ntabwo mu by’ukuri nzi niba tuzongera kubona umuntu umeze nkawe, ariko nk’urubyiruko twifuza kubaho nk’ubuzima bwe n’ubumuntu n’ubunyangamugayo bwamuranze.”

Abagiye bavuga bose bagaragaje ko ibigwi n’ubunyangamugayo byaranze Gen. Omondi n’uburyo bababajwe n’urupfu rwe.

Gen. Francis Omondi Ogalla asize umugore we witwa Aileen Kathambi Ogalla babyaranye abana babiri barimo Lorna Achieng Omondi na Joel Rubuku Omondi Ogalla.

Abo mu muryango wa Gen Ogolla bari bashenguwe n’agahinda
Perezida William Ruto ari kumwe na Visi Perezida
Gen Ogolla yahawe icyubahiro kigenerwa abasirikare bakuru
Yashyinguwe mu cyubahiro cy'abakuru b'ingabo
Umugore wa Perezida Ruto yananiwe kwihangana afatwa n’amarangamutima
Abantu benshi bitabiriye uyu muhango
Perezida William Ruto ubwo yashyiraga indabo ku mva
Ubwo William Ruto yasezeraga bwa nyuma kuri Gen Ogolla
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461