Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Real Madrid,Man City ari kwiga gukanika TV na radio muri gereza nyuma yo gucumbikirwa Mu buroko

Jun 12, 2024 - 04:49
 0
Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Real Madrid,Man City ari kwiga   gukanika TV na radio muri gereza nyuma yo gucumbikirwa Mu buroko

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Real Madrid,Man City ari kwiga gukanika TV na radio muri gereza nyuma yo gucumbikirwa Mu buroko

Jun 12, 2024 - 04:49

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye,Robinho ari kwiga umwuga mushya wo gukanika TV na radio muri gereza nyuma yo gufungwa ashinjwa gusambanya ku ngufu umukobwa mu Butaliyani.

Uyu wahoze akinira Real Madrid,Man City na AC Milan,yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda muri gereza ya Hellhole yo muri Brazile azira icyaha cyo gufata ku ngufu.

Mu rwego rwo kurwanya irungu,uyu arimo kwiga amasomo muri gereza yo gukanika ibikoresho bya elegitoroniki.

Uyu mukinnyi ubarirwa kuba atunze miliyoni 60 z’amapawundi,ubu ari kwiga uyu mwuga nkuko biteganyijwe muri gahunda ya gereza yo gufasha abagororwa kwiga imyuga kugira ngo izabafashe barekuwe.

Umunyamategeko wa Robinho, Mario Rosso Vale,yavuze ko uyu mugabo yabaye intangarugero kuva yafungwa muri Werurwe uyu mwaka.

Yabwiye The Sun ati: "Robinho aratuje kandi amaze kumenyera.Yabaye imfungwa y’icyitegererezo kandi nta kibazo afitanye n’abandi bagororwa.

Yakomeje agira ati: “Ndetse bamuhaye inkweto zo gukinisha umupira w’amaguru, akimara gufungwa, kugira ngo ajye akina mu gihe cyo kwidagadura.

Yakomeje gushaka ikimuhuza. Yiyandikishije mu masomo yibanze ya electronics yiga gukora TV na radio. Agomba kwiga amasaha 600 kugira ngo arangiza uyu mwuga. "

Uyu mukinnyi yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu gufata ku ngufu umugore wo muri Albania mu kabyiniro nijoro i Milan mu 2013.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461