USA: Perezida Biden nta mbabazi yiteguye guha umuhungu we wahamijwe ibyaha

Jun 14, 2024 - 09:26
 0
USA: Perezida Biden nta mbabazi yiteguye guha umuhungu we wahamijwe ibyaha

USA: Perezida Biden nta mbabazi yiteguye guha umuhungu we wahamijwe ibyaha

Jun 14, 2024 - 09:26

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko atazaha imbabazi umuhungu we Hunter Biden uherutse guhamywa ibyaha bitatu bifitanye isano n’imbunda yaguze mu Ukwakira 2018.

Urukiko rwatangaje uyu mwanzuro tariki ya 11 Kamena 2024, nyuma y’iminsi rwumva ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo Hallie Biden wabaye umugore we Hunter na Erika Jensen wo mu rwego rushinzwe iperereza (FBI).

Biteganyijwe ko igifungo Hunter azakatirwa kizamenyekana nyuma y’iminsi 120 ahamijwe ibi byaha, icyakoze abasesenguzi mu mategeko bagaragaza ko ashobora guhanishwa imyaka 25 y’igifungo n’ihazabu 750.000$ cyangwa se kikajya munsi bitewe n’uko ari ubwa mbere ahamijwe ibyaha n’urukiko.

Kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Biden wari mu Butaliyani aho yari yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize (G7), yabwiye abanyamakuru ko atewe ishema no kuba umuhungu we yarashoboye kwigobotora ibiyobyabwenge bya Cocaïne byari byaramugize imbata, ariko ashimangira ko azemera icyemezo kizafatwa n’umucamanza.

Perezida Biden yagize ati “Ntewe ishema cyane n’umuhungu wanjye Hunter. Yatsinze ububata. Ni umwe mu bantu nzi bafite indangagaciro. Nubaha ibyemezo by’ubucamanza. Nzabikora kandi ntabwo nzamuha imbabazi.”

Imbabazi za Perezida zishobora gutuma uwakatiwe ibyaha afungurwa cyangwa se akagabanyirizwa igifungo n’ihazabu.

Nyuma y’ubutumwa bwa Biden, umucamanza Maryellen Noreika ni we uhanzwe amaso kugira ngo azakore icyo amategeko ateganya.

Hunter Biden wahamijwe ibyaha bitatu ategereje gukatirwa mu mezi ari imbere
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268