Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad

May 16, 2024 - 12:32
 0
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad

May 16, 2024 - 12:32

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad bakurikiranweho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Ni amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry wahamije ko aba bombi bari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukangisha gusebanya.

Dr. Murangira yavuze ko nubwo aba bari gukurikiranwa, nta byinshi yavuga kuri iyi dosiye kuko ikiri mu iperereza, ahamya ko mu gihe rizaba ryarangiye aribwo amakuru menshi azamenyekana.

Ati “Ni byo baritabye barabazwa ku cyaha cyo gukangisha gusebanya. Turacyari mu iperereza nta byinshi nabivugaho, dutekereze icyo iperereza rizagaragara.”

Amakuru ahari avuga ko inkomoko y’icyaha bakurikiranyweho ari umugabo uba hanze y’u Rwanda wagiranye ikibazo n’umukunzi we utuye i Kigali, hanyuma aha DJ Brianne na Djihad amafoto y’umukunzi we ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga nk’abantu bakurikirwa cyane.

Nyuma yo kubona aya mashusho n’amafoto, Djihad na DJ Brianne bifashishije imbuga nkoranyambaga, batangira guca amarenga ko biteguye kuyasangiza ababakurikira, bifashishije amwe mu mafoto ariko yo atagize icyo atwaye.

Umukobwa bimugezeho yatangiye kubingingira kutayashyira hanze ari nako avugana n’uwari umukunzi we, icyakora anihutira gutanga ikirego muri RIB.

Umugabo wari wohereje aya mafoto yaje kwisubira ku cyemezo yari yafashe, asaba DJ Brianne na Djihad ko batakoresha amashusho n’amafoto yari yabahaye, bamubwira ko bitakunda keretse agize icyo akora.

Icyakora Djihad na DJ Brianne baje kubwira wa mugabo ko igishoboka ari uko yabaha amafaranga nk’ikiguzi cyo kugira ngo badasakaza ya mafoto n’amashusho yabahaye, amakuru ahari agahamya ko amafaranga yambere bari bamaze kuyacakira.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze iminsi mu bukangurambaga bwo kwihanangiriza abakangisha abandi kubasebya bifashishije amafoto yabo y’ubwambure, rukabibutsa ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB yibukije abakorerwa ibi byaha kujya bazirikana ko bakwiye kujya bahita babiregera, ati “Igihe bikubayeho ugomba kuzirikana ko ibyo uri gukorerwa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ufite n’uburenganzira bwo kurega uwakigukoreye inzego z’ubutabera zikamukurikirana. Ntugomba gukora ibyo usabwa n’ugukangisha kugusebya akenshi usanga byiganje mu gusabwa amafaranga kuko iyo utagifite ayo kumuha birangira agushyize hanze, ugahomba ibyo watanze n’umwanya watakaje kandi wari kuba waramureze ibyo byose bigakumirwa hakiri kare.”

Ku rundi ruhande, mu biganiro bitandukanye Umuvugizi wa RIB muri iyi minsi akomeje kumvikana yihanangiriza abantu bahererekanya amafoto yabo bambaye ubusa kuko ariyo ntandaro y’ibyo byaha.

Yagize ati "Mbere na mbere abo bahererekanya amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakemera gufotorwa bambaye ubusa, nibo ba nyirabayazana. Ubundi ibibazo byose bitangirira aho, ibi birego bishobora gucika igihe abo bantu bareka guhererekanya ayo mafoto."

Iki ni icyaha gihanwa n’Ingingo ya 129 mu mategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, aho ugihamijwe n’Urukiko wese ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndese n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyi myaka icyaha cyo gukangisha gusebanya gikomeje gukaza umurego nkuko imibare iva muri RIB ibigaragaza.

Imibare igaragaza ko mu 2019 RIB yakiriye ibirego bitatu (3) kuri iki cyaha, muri 2020 yakira ibirego umunani (8), mu 2021 yakira ibirego 12 mu gihe mu 2022 yakiriye ibirego umunani (8) naho mu 2023 yakira ibirego 15.

Iyo utereye ijisho ku mibare itangazwa na RIB, abagabo 44 n’abagore 14 nibo bamaze gukurikiranwaho ibi byaha kuva mu 2019-2023 mu gihe abagore 39 n’abagabo 11 aribo batanze ibirego nk’abagizweho ingaruka n’ibi byaha.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501