Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu umunani bakurikiranyweho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi

Feb 23, 2024 - 09:53
 0
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu umunani bakurikiranyweho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu umunani bakurikiranyweho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi

Feb 23, 2024 - 09:53

RIB yafunze abantu umunani bakurikiranyweho uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi. Mu bafunzwe harimo uwari Umugenzuzi w’imari mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), Umugenzuzi w’imari mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda, Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ruhango.

Harimo kandi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara n’ ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara.

Muri iyi dosiye kandi harimo ushinzwe Ishoramari n’Umurimo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara n’Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry,yabwiye IGIHE ko bumwe mu buryo ibi byaha byakorwagamo, harimo gutanga ibizamini by’akazi n’ibisubizo byabyo bikuwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo,MIFOTRA ruzwi nka E-recruitment batabyemerewe, maze bikagurishwa ku babaga bagiye gukora ibizamini bakanashyirwa mu myanya y’akazi.

Gusa ariko, ngo hari bamwe mu babiguze batabikorerwaga nk’uko babaga babyumvikanyeho.

Dr Murangira yakomeje avuga ko ibyaha bakurikiranyweho birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa ndetse no kwiyitirira umwirondoro.

Yibukije abaturarwanda ko RIB itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa no kwiyitirira umwirondoro.

Ibi bibaye mu gihe Leta yari yarashyizeho ingamba zo gushaka abakozi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ngo byoroshye imikorere y’ibizamini ariko binagabanye ruswa n’ikimenyane mu mitangire y’akazi, ibyumvikanisha ko urugendo rugikomeje mu guhashya ruswa n’uburiganya muri uru rwego.

M. Elia I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250781087999