Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi, rwasabye abafite intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuzishyikiriza Polisi maguru mashya

Jun 16, 2024 - 21:26
 0
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi, rwasabye abafite intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuzishyikiriza Polisi maguru mashya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi, rwasabye abafite intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuzishyikiriza Polisi maguru mashya

Jun 16, 2024 - 21:26

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi, rwasabye abafite intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuzishyikiriza Polisi y’u Rwanda kuri sitasiyo zayo zibegereye mu maguru mashya kuko uzazifatanwa azahanwa n’amategeko.

Ubu butunwa abavugizi b’inzego zombi babutangiye mu kiganiro Dusangire ijambo cyatambutse kuri Television yu Rwanda.

Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’u Rwanda haboneka intwaro za kera, zimwe ziboneka hari ibikorwa nk’ubuhinzi n’ubwubatsi biri gukorwa izindi zigafatanwa abantu bazitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ubu mu Rwanda hari amahoro bityo umuntu adakwiye kumva ko atekanye ari uko atunze imbunda.

Ati “Turi mu gihe kiruta kure cya gihe twabayemo, burya rero iyo abantu bahinduka, duhinduka no mu mitekerereze. Imitekerereze ya kera ntaho ihuriye n’iy’ubu ngira ngo n’uwo babibwira ntabyemere yabyibonera ku maso. Ubu ni n’uburyo bwo kubatera akanyabugabo, kubabwira tuti burya nubwo cya gihe wibagiwe, wikwikururira ingorane uzibona.”

Dr Murangira yagaragaje ko mu gihe umuntu yakomeza kwizirikaho intwaro cyangwa kimwe mu bice bigize imbunda akagifatanwa azaba ashyize ubuzima bwe mu byago byo guhanwa n’amategeko.

Ati “Urumva nk’ubwo uwatanze imwe yari afite ebyiri avuga ngo ariko se ubu byavugwa bite? Reka ndyumeho igihe ni cyo kizabivuga. Iki gihe rero ni cyo tubwira abantu ngo witegereza ko igihe kizibwiriza niba waranagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyifite rwose yitange ikiruhuko cyawe ukibemo amahoro n’umudendezo.”

“Nawe muntu uyifite mu buryo bundi wayobonyemo ni amahirwe wahawe yo kuyitanga. Yitange wirinde ibibazo bishobora gukururuka nyuma kuko murabizi iyo ibiganiro nk’ibi bitanzwe biba ari ibyo kuburira ariko ntibibura ko ibindi bikorwa bikorwa byo kuba tugumya kuba twabwira abantu, dushishikariza n’abantu kuba niba hari ubizi ko hari mugenzi we uyifite atange amakuru.”

Mu minsi mike ishize mu Karere ka Musanze hasanzwe imbunda bikekwa ko ari umuntu wari wamaze kumenya ko aramutse ayifatanywe yabihanirwa bikomeye ahitamo kuyirambika aho kugira ngo izatorwe n’abandi.

Ati “Ntabwo ubwo ari uburyo bwiza. Uburyo bwiza ni uko niba wumvise ikiganiro yifate ugende uyihe Sitasiyo ya Polisi ikwegereye barakwakira ubundi ube witandukanyije n’ibyo bibazo byakubaho. Kuvuga ngo reka nzayite hariya izabonwe n’abandi ntabwo ari imibare myiza, unabitekereje bishobora kurangira unafashwe noneho bikaba bibi cyane.”

Inzego zemerewe gutunga imbunda harimo Ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha, Urushinzwe Igorora, RCS n’izindi ariko zitungwa ku buryo buzwi bwemewe n’amategeko.

Abakozi b’izo nzego zose hari amategeko abagenga, agendanye n’uko babona imbunda n’uko bayisubiza mu gihe bibaye ngombwa unyuranyije n’itegeko akabihanirwa.

Amategeko ateganya ko muntu wese ukora cyangwa utunga intwaro (zimwe zavuzwe haruguru) zitemewe, kwinjiza cyangwa kubika, gucuruza cyangwa gukwirakwiza, gukoresha intwaro zitemewe uwo muntu aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko akatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 7 Frw na miliyoni 10 Frw. 

Ni mu gihe utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro na we aba akoze icyaha, iyo agihamijwe akatirwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

Na ho uyitunze byemewe ariko wayandaritse ahanishwa igifungo cy’amezi atari munsi y’atatu ariko atarenze atandatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw itarenze ibihumbi 500 Frw.

Utunze imbunda byewe ariko wayitije, wayikodesheje cyangwa wayigabye ubikoze na we ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062