Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza-NISS rwahawe Umuyobozi mushya

Jun 13, 2024 - 07:51
 0
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza-NISS rwahawe Umuyobozi mushya

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza-NISS rwahawe Umuyobozi mushya

Jun 13, 2024 - 07:51

Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu buyobozi bw’Inzego Nkuru z’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) rwahawe umuyobozi mushya, mu gihe Maj Gen Joseph Nzabamwita waruyoboraga, yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano muri Perezidansi.

Izi mpinduka zakozwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, nk’uko zikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Uretse imyanya umunani muri Guverinoma y’u Rwanda yashyizwemo abayobozi, barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Perezida Paul Kagame, yanashyizeho abayobozi mu bigo bikuru by’u Rwanda.

Mu bashyizwe mu myanya, barimo Aimable Havugiyaremye, wagizwe Umunyamabanga Mukuru Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), asimbura Maj Gen Joseph Nzabamwita.

Aimable Havugiyaremye wahawe kuyobora NISS, yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru, umwanya yagiyeho muri 2019, aho mbere yari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), akaba asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’amategeko.

Aimable Havugiyaremye wari usanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru ubu yagizwe SG wa NISS

Abandi bashyizwe mu myanya, ni Angelique Habyarimana wahise asimbura Havugiyaremye, aho yahise agirwa Umushinjacyaha Mukuru, mu gihe yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.

Alfred Gasana wari usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, akaba yasimbuwe kuri uyu mwanya na Dr Vincent Biruta, we yahise agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, asimbura Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ni mu gihe Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), naho Ivan Murenzi agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibururishamibare, asimbura Yussuf Murangwa winjiye muri Guverinoma nka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Naho Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo, akaba n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’uyu Mujyi a Kigali.

Maj Gen Joseph Nzabamwita wari SG wa NISS yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi y’u Rwanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268