Ururimi rw’Ikinyarwanda ruratabarizwa

Feb 22, 2024 - 08:29
 1
Ururimi rw’Ikinyarwanda ruratabarizwa

Ururimi rw’Ikinyarwanda ruratabarizwa

Feb 22, 2024 - 08:29

Inzego bireba zirimo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ziratabariza ururimi rw’Ikinyarwanda nyuma y’uko bigaragaye ko ikoreshwa ryarwo riri inyuma y’urw’icyongereza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Ikinyarwanda gikoreshwa gake cyane ku byapa ndetse n’izindi nyandiko kuko iyo rutavangiye rukoreshwa ku kigero cya 15%, mu gihe iyo kivanzwe n’izindi ndimi gukoreshwa ku kigero cya 48%.

Ibi byagarutsweho bivuye muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe ku iturana ry’indimi mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024 hanamurikwa inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda y’Ubukungu n’Imari.

Musabeyezu Theogene, ushinzwe ubushakashatsi ku iyigandimi nyamubano n’ubuvanganzo mu Nteko y’Umuco, avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe hibandwa ku byanditse birimo ibyapa byo mu muhanda ndetse n’izindi nyandiko, bugaragaza ko Ikinyarwanda cyonyine gikoreshwa ku kigero cya 15%.

Ati: “Dukora ubu bushakashatsi twashakaga kumenya uko indimi zituranye n’Ikinyarwanda zikoreshwa muri Kigali cyane cyane ku byapa kugira ngo iyo shusho idufashe gukora ingamba tugendeye ku byo twakuye mu bushakashatsi. Twasanze Ikinyarwanda aho gikoreshwa cyonyine gikoreshwa kuri 15%, wagikubira hamwe n’izindi ndimi ukagisanga kuri 48%.”

Musabeyezu yongeyeho ko ururimi rw’Ikinyarwanda rutazazimira burundu kuko ari ndengamipaka kandi rukaba ruvugwa ku kigero cya 99%.

Masozera Robert, Intebe y’Inteko y’Umuco, agaragaza ko nubwo Ikinyarwanda gituranye n’izindi ndimi zikoreshwa mu Rwanda zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, bikwiye ko kiza ku isonga kuko hari icyuho mu mikoreshereze yacyo kandi bibangamiye Abanyarwanda.

Ati: “Ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa n’Abanyarwanda ariko iyo ugiye mu mikoreshereze cyane ahantu hahurira abantu benshi ntabwo ruhabwa umwanya rukwiye. Byagaragaye ko aho rukoreshwa rwonyine ari 15%, bigaraza ko serivisi zidatangwa mu rurimi Abanyarwanda basanzuramo kandi si ko byagakwiye kugenda.”

Ni mu gihe iyo uganiriye na bamwe mu baturage usanga bavuga ko babangamirwa n’ibyapa biba byanditse mu ndimi z’Amahanga, kuko hari igihe bacikanwa na serivisi runaka bakabaye babona ariko rumwe na rimwe bitewe no kudasobanukirwa ugasanga ntibazibonye.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501