Uruntu runtu mu kipe ya FC Barcelona yacitsemo ibice kubera amagambo ya Gundogan

Apr 20, 2024 - 08:21
 0
Uruntu runtu mu kipe ya FC Barcelona yacitsemo ibice kubera amagambo ya Gundogan

Uruntu runtu mu kipe ya FC Barcelona yacitsemo ibice kubera amagambo ya Gundogan

Apr 20, 2024 - 08:21

Urwambariro rw’ikipe ya FC Barcelona ngo rwigabanyijemo ibice bine nyuma y’ibyatangajwe bamaze gutsindwa na PSG ibitego 4-1.

Ibi byatewe n’ibyo Ilkay Gundogan yatangaje kuri myugariro Ronald Araujo kuwa Kabiri nyuma yo gutsindwa na PSG.

Ku wa kabiri, uyu mukinnyi wo hagati w’Ubudage yanenze mugenzi we nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku yabaviriyemo gusezererwa muri Champions League na Paris Saint-Germain ibitego 4-1.

Nk’uko Sport ibitangaza, iyi kipe igabanyijemo ibice bine hakurikijwe imyaka, ururimi ndetse n’ubwenegihugu.

Amakuru aravuga ko abakinnyi bitandukanyije bagendeye ku bakiri bato bavuga Icyesipanyole,abavuga icyongereza n’abavuga igiporutugali.

Gundogan bivugwa ko ari mu itsinda rivuga icyongereza rigizwe na Robert Lewandowski na Frenkie de Jong.

Hagati aho, nubwo akomoka muri Uruguay ivuga icyesipanyoli, Araujo ari hamwe na Raphinha n’abandi bakinnyi bavuga Igiporutugali.

Ntabwo havugwa ikirahosha uyu mwuka mubi uri muri iyi kipe watewe nuko Gundogan yavuze ko byari kuba byiza iyo Araujo areka Barcola agatsinda igitego aho kumugusha agahabwa ikarita itukura.

Ferdinand

BIGEZWEHO TV

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268