Urukiko rwategetse ko umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda afungwa by’agateganyo kubera ibyaha bikomeye akekwaho

Feb 13, 2024 - 09:09
 0
Urukiko rwategetse ko umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda afungwa by’agateganyo kubera ibyaha bikomeye akekwaho

Urukiko rwategetse ko umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda afungwa by’agateganyo kubera ibyaha bikomeye akekwaho

Feb 13, 2024 - 09:09

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, Karuranga Ndenzi Jane akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko uyu mugore umaze imyaka 25 akorera Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi(CMHS) nk’ushinzwe abakozi, akurikiranyweho ibyaha bitatu byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, inyandiko mpimbano no kuzimiza ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bumurega kuba yarahinduye amanota y’umwe mu bakoze ibizamini mu bashakaga akazi muri UR mu 2020, bituma ahabwa akazi kandi atari agakwiriye.

Uwo mukozi yahawe akazi muri Kaminuza y’u Rwanda, akora mu gihe cy’amezi icyenda ndetse muri icyo gihe yaje guhembwa nk’umukozi w’indashyikirwa.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko afungwa by’agateganyo mu rwego rwo kwirinda ko yabangamira iperereza kandi akaba ari nabwo buryo bwatuma adatoroka ubutabera.

Karuranga yari yemereye Urukiko koko ko yahinduye amanota y’uwo mukozi ariko ko yabikoze kuko yari yabonye ikosa ryakozwe n’abakosoye mu miteranyirize y’imibare ngo kuko atari aziranye n’uwo mukozi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rugaragaza ko ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ngo kuko nawe yemeye ko yayahinduye.

Urukiko ruvuga ko atigeze agaragaza ko yari afite ububasha bwo guhindura ayo manota kuko abamukuriye mu buyobozi bwa Kaminuza bagaragaje ko kuyakosora bitari mu nshingano ze kuko hari akanama gashinzwe ibizamini.

Rumaze gusesengura impamvu yagaragajwe n’Ubushinjacyaha, urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha.

Ku bijyanye no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, urukiko rusanga nta mpamvu yo kubikurikiranwaho kuko Ubushinjacyaha butagaragaza inyungu yari afite mu guhindura ayo manota.

Rusanga ariko ku cyaha cyo kuzimiza ibimenyetso hari impamvu zikomeye zituma agikekwaho kuko ari we wari ufite mu nshingano gucunga inyandiko z’umwimerere zabuze ari zo zagombaga kugaragaza amanota ya nyayo uwo mukozi yari yabonye.

Urukiko rushingiye ku kuba aramutse arekuwe yabangamira iperereza nubwo we yasabaga ko yakurikiranwa ari hanze, rusanga agomba gukurikiranwa afunzwe.

Rwemeje ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501