Urugomo rwabereye muri sitade ya Huye rwatumye Perezida Kagame atarangiza umukino wahuzaga Mukura VS na Panthères noirs

Jun 27, 2024 - 15:10
 0
Urugomo rwabereye muri sitade ya Huye rwatumye Perezida Kagame atarangiza umukino wahuzaga Mukura VS na Panthères noirs

Urugomo rwabereye muri sitade ya Huye rwatumye Perezida Kagame atarangiza umukino wahuzaga Mukura VS na Panthères noirs

Jun 27, 2024 - 15:10

Perezida Paul Kagame uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi yahishuye uko urugomo rwabereye muri sitade ya Huye rwatumye atarangiza umukino wahuzaga Mukura na Panthères noirs mu 1978 kuko iyi kipe ya gisirikare iyo yatsindwaga abantu bakubitwaga.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, nibwo Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo kwiyamamaza wabereye mu Karere ka Huye, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Yavuze ko mu gihe yari amaze iminsi avuye muri Uganda aho yabaga nk’impunzi, yagiye kureba umukino Mukura VS yatsinze Panthères noirs maze havuka imvururu, ataha umukino utarangiye. 

Yagize ati “Hari sitade ntoya hano mu 1978, njyayo kureba umuntu w’inshuti yanjye wabaga muri kaminuza. Mukura na Panthères noir, barakinaga. Ariko nkajya mbona abantu barandeba, ni nko kuvuga ngo ‘Ariko aka kantu ntabwo ari ak’ino aha ngaha.”

Yakomeje agira ati “Umukino ugiye kurangira, iyo nshuti yanjye yari yanzanye, iravuga ngo ariko urabizi, tuve aha ngaha umupira utararangira, hano ibikurikiraho cyane iyo Panthères yatsinzwe, abantu barakubitwa. Ndavuga nti ntakubitirwa aha ngaha, turagenda hasigaye nk’iminota 10 ngo umupira urangire.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo nk’ibyo bitazasubira ukundi kuko byakemuwe burundu.

Ati “Twari dukwiye kuba tumenyana ariko bamwe muri twe ntabwo twabaga hano, kubera impamvu ntirirwa nsubiramo ariko ntibizongera. Ntabwo bizongera ku wo ari we wese.”

Yakomeje agira ati “Icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe, nanjye. Twari kumwe. Abenshi hano nubwo batari bavuka, twari kumwe kubera ko aho muvukiye n’aho mukuriye, muri hano turi kumwe, turi mu nzira imwe, ntibizasubira kubera mwebwe. Gutora FPR rero n’umukandida wayo, ni cyo bivuze. Ni ukuvuga ngo ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe, aho biteganyijwe ko akomereza nyuma yo kuva i Huye.

Akarere ka Huye kamaze igihe ari igicumbi cy’imikino kuko Stade Mpuzamahanga ya Huye yiyongeraho ibibuga bya Basketball, Volleyball n’ibindi bitandukanye bikomeje kubakwa mu bigo byaho.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472