Undi mufana ukomeye cyane wa Rayon Sports Yamaze kuyitera umugongo yerekeza Gasogi United

May 10, 2024 - 11:39
 0
Undi mufana ukomeye cyane wa Rayon Sports Yamaze kuyitera umugongo yerekeza Gasogi United

Undi mufana ukomeye cyane wa Rayon Sports Yamaze kuyitera umugongo yerekeza Gasogi United

May 10, 2024 - 11:39

Kanyabugabo Mohamed ‘Hadji’ usanzwe ari umukunzi wa Rayon Sports, yamaze kuba umufana wa Gasogi United kuko atari ‘rambarara nkubite’ ndetse no kuba Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, atagishaka kumva ibitekerezo by’abamufasha gutunga ikipe.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko undi mufana yamaze gutera umugongo Rayon Sports, nyuma ya Ntakirutimana Isaac ‘Sarpong’ wagiye muri APR FC.

Mu kiganiro cyihariye Kanyabugabo yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko ababajwe n’ibyemezo bisigaye bifatirwa muri Rayon Sports ndetse ahanini bitagirwamo uruhare n’abatanga imisanzu ngo ikipe ibeho neza mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Uyu munsi wa none ntabwo twemeranya n’agaciro gahabwa abakunzi ba Rayon Sports. Iyo ushatse kuvuga ibitagenda ndetse n’ibyahinduka uhinduka umwanzi w’ikipe kandi ntawe uyikunda kuturusha.”

“Twe dutanga imisanzu yacu, usanga iyo hari amafaranga akenewe badukoranyiriza hamwe bitavuze ko rimwe na rimwe hari abahiga ntibahigure ariko wanabumva kuko buri kimwe gikwiriye gukorwa ku nyungu za Rayon Sports.”

Kanyabugabo yashimangiye ko akiri umukunzi wa Rayon Sports ariko umuhate wa Perezida wa Gasogi United watumye yiyemeza kuba umufana wayo.

Ati “Njye nijyanye muri Rayon Sports ndetse nta muntu uzayinkuramo. Ndi umukunzi wayo. Ubu rero nkurikije ko Perezida KNC adashobora kwemera ko Gasogi United iba rambarara bahonde, niyemeje kuyifana.”

“Tuzi neza uko Gasogi yasezereye APR FC mu gikombe cy’Amahoro ikanahangana na Police FC, bikwereka imbaraga ifite. Aka kanya se wavuga ngo Rayon Sports iracyari umukeba wa APR FC kandi iyirusha amanota 13?”

Kanyabugabo Mohamed ‘Hadji’ yari asanzwe ari umwe mu bakunzi ba Rayon Sports baguraga itike y’umwaka wose ingana n’ibihumbi 500 Frw ariko mu mwaka utaha bikaba bishobora kutamukundira kubera imyitwarire ye ku buyobozi. Si ibyo gusa kuko yahoze no mu kanama ngishwanama ka komite nyobozi.

Uyu mugabo kandi ni we wavuzweho gushyamirana n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, ubwo iyi kipe y’Ubururu n’Umweru yari imaze gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.

Kanyabugabo Mohamed yakurikiye ihangana rya Ruhago muri Gasogi United
Kanyabugabo Mohamed yabaye umufana wa Gasogi United nubwo akiri umukunzi wa Rayon Sports
Kanyabugabo Mohamed yifuza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwumva akababaro k'abafana bayo
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461