Umwarimu yirukanwe mu kazi azira gusaba umunyeshuri amafoto n'amashusho ye yambaye ubusa

May 20, 2024 - 18:03
 0
Umwarimu yirukanwe mu kazi azira gusaba umunyeshuri amafoto n'amashusho ye yambaye ubusa

Umwarimu yirukanwe mu kazi azira gusaba umunyeshuri amafoto n'amashusho ye yambaye ubusa

May 20, 2024 - 18:03

Umwarimu wo mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo yirukanwa azira gusaba umunyeshuri wo mu cyiciro cya 11 kumwoherereza amafoto yambaye ubusa ndetse no kumuhamagara akoresheje uburyo bwa video call yerekana ibice bye by’ibanga.

Nyirasenge w’umwana amaze kubona ibyabaye kuri uwo mwana, mwarimu Mr Mnkwanyana ,yahakanye ko yaba yaragize uruhare urwo ari rwo rwose mu mibanire idakwiye n’umunyeshuri yigisha. Mwalimu Mnkwayana yisobanuye avuga ko,yavuze ko adafite WhatsApp muri telephone ye kandi ko bishoboka ko hari umuntu ushobora kwiba terefone ye kugira ngo amushyireho icyashya, kuko yakundaga gusiga terefone ye mu cyumba abakozi bateguriramo amasomo.

Umucamanza, R Shanker, yavuze ko Mnkwanyana yashutse uyu mwana binyuze kuri WhatsApp, ubwo yamusabaga kohereza amashusho y'ubwambure bwe, ndetse anamugaragariza ibice bye bwite by’ibanga . Mu iburanisha ryakoreshejwe n’akanama gashinzwe imibanire y’abakozi ku ishuri (ELRC) umunyeshuri yavuze ko we na bagenzi be bigana batangiye kuvugana na Mnkwanyana babinyujije kuri WhatsApp igihe babaga bakeneye ko mwalimu akosora imikoro yabo.

Byagaragaye ko uwo umunyeshuri yagiye agirana ibiganiro na mwalimu we Mnkwanyana kuri WhatsApp igihe kitari gito. Mu biganiro bagiranye, hari aho mwarimu yamubwiye ko amwiyumvamo, ko amukunda ndetse anamubaza niba afitanye umubano n’undi muntu uwo ari we wese.

Umunyeshuri yavuze ko igihe kimwe yabwiwe na Mnkwanyana ko amukunda. Nyuma y'igihe gito amusabye urukundo, ikiganiro cyafashe indi ntera kugeza aho bavugana kubyerekeranye n’ibitsina. Uwo munyeshuri yavuze ko Mnkwanyana yamusabye amashusho ye yambaye ubusa, maze nawe akayamusangiza(byabaye inshuro zirenga 3). Uwo munyeshuri avuga ko amashusho yamusangije yari"Amashusho yambaye ubusa umubiri we wose harimo amabere n’ibice byihariye.”

Mu buhamya bw’uyu munyeshuri yavuze ko akimara kumusangiza ayo mafoto yambaye ubusa akoresheje telephone, yamusubije avuga ko ibice bye by’ibanga ari binini. Se w’umwana yavuze ko yababajwe cyane no kubona ubwo butumwa kuko atari yiteze ko umwalimu avugana n’umunyeshuri muri ubwo buryo. Yari afite impungenge kandi ko aya mashusho ashobora gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga no kwangiza umwana we.

Uyu mubyeyi akimara kubona ibyabaye k’umwana we avuga ko yahise abimenyesha umuyobozi w’ishuri maze Mnkwanyana aramuhamagara amusaba ko bareka urubanza bagashaka uburyo bakemuramo icyo kibazo.

Umucamanza Shanker yasanze imyitwarire ya Mnkwanyana ari mibi kubera icyaha yakoze ko yari agamije gukoresha imibonano mpuzabitsina umunyeshuri, avuga ko iyo myitwarire ihanishwa igihano cyo guhita yirukanwa hatitawe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Umucamanza Shanker yanzura agira ati "Nshingiye ku ingingo ya 120 y’itegeko rirengera abana ,nkurikije imiterere y’imyitwarire yo gushaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwana utaragira imyaka y’ubukure, nsanze Mnkwanyana atagikwiriye gukora akazi k’uburezi.”

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472