Umuturage yasekeje H.E Paul Kagame N'umufasha we ubwo bari Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Jan 24, 2024 - 21:50
 0
Umuturage yasekeje H.E Paul Kagame N'umufasha we ubwo bari Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Umuturage yasekeje H.E Paul Kagame N'umufasha we ubwo bari Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Jan 24, 2024 - 21:50

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center, Umukuru w’Igihugu yasekejwe cyane n’umuturage wavuze kuri gahunda ya Tunyweless.

 

Ubwo bari bageze mu mwanya wo kwakira ibitekerezo bitandukanye byaba iby’Abanyarwanda bari mu Turere dutandukanye tugize u Rwanda n’abari hanze y’u Rwanda bahaye umwanya n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo basoma ibitekerezo byabo.Muri ibi butekerezo basomye harimo igitekerezo cy’umuturage witwa Apollinaire Nkubito wavuze ko yakuwe ku nzoga n’umwana we ariko ngo akaba anywa amacupa 2 gusa ari nabyo byasekeje Umukuru w’Igihugu n’abandi bari bitabiriye Inama.

Igitekerezo cy’umuturage kira kiti:” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Gahunda ya Tunyweless ni nziza.Nari narananiwe kugabanya kunywa inzoga nyinshi.Mwibaze ko abana aribo bagiye kuzimvanaho.Nabwiraga umwana nti Nzanira agacupa nsomeho, akakazana ariko akongeraho ngo Tunyweless papa.Ikimwaro kikankora. None byarangiye ngiye kuzivaho burundu pee !! Ubu ntabwo ndenza amacupa 2 ku mugoroba !!”.

Nyuma y’iri jambo abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye bari bayobowe n’Umukuru w’Igihugu wari kumwe na Madamu Jeanette Kagame batangajwe n’uko Nkubito anywa amacupa 2 akabyita kuva kunzoga.Umukuru w’Igihugu yavuze ko , ahubwo imvugo ikwiriye guhinduka hakavugwa ngo ‘Nta kunywa’ kuko ngo Tunyweless isiga banywa amacupa 2 nayo atari make nk’uko byahise bisobanurwa na Dr Sabin.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461