Umutozi Mette wa Rayon Sports yavuze ku mukino wa APR FC yabikiye abakinnyi

Mar 4, 2024 - 12:14
 0
Umutozi Mette wa Rayon Sports yavuze ku mukino wa APR FC yabikiye abakinnyi

Umutozi Mette wa Rayon Sports yavuze ku mukino wa APR FC yabikiye abakinnyi

Mar 4, 2024 - 12:14

Umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette, yavuze ko yatangiye gutekereza ku mukino wa APR FC, akaba ari yo mpamvu yahisemo kuruhutsa Kapiteni wayo, Muhire Kevin na Nsabimana Aimable bafite amakarita abiri y’umuhondo.

Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 9 Werurwe saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mbere yo gukina uwo mukino, Gikundiro yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare ku Cyumweru, tariki ya 3 Werurwe 2024.

Uyu mukino ntiwagaragayemo Kapiteni w’iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru, Muhire Kevin ndetse na myugariro Nsabimana Aimable.

Abajijwe niba hari ikibazo aba bakinnyi bombi bafite, Umufaransa Julien Mette utoza Rayon Sports, yavuze ko byari mu rwego rwo kubarinda ko babona amakarita ya gatatu y’umuhondo yatuma basiba umukino wa APR FC mu mpera z’iki cyumweru.

Ati "Bari bafite ibyago byo kuba bahagarikwa gukina kubera amakarita y’umuhondo, rero byari ngombwa kubibarinda ku buryo bashobora gukina mu cyumweru gitaha duhura na APR FC."

Ku bijyanye n’uburyo ari gutegura umukino w’umukeba ukomeye wa Rayon Sports, ari we APR FC, Mette yavuze ko bazashingira ku mashusho y’imikino yakinnye ariko akazibanda cyane ku mayeri yo guhagarara mu kibuga ategura abakinnyi be kuko uburemere bw’umukino na bo babuzi.

Ati "Nk’imikino yose, tureba ikipe tugiye guhatana iyo dufite amashusho yayo. Dufite amashusho, tugomba gusesengura aho APR ifite intege nke n’aho imbaraga zayo zishingiye. Gusa murabizi, bazi uburemere n’akamaro k’uyu mukino w’abakeba, ku bafana no ku giti cyabo. Sinkeneye kubategura mu mutwe, ngomba kwibanda ku mayeri, ni ibyo."

Yakomeje agira ati "Gusa, biroroshye kurusha imikino nk’uyu iyo ukina na Etoile de l’Est kuko umukinnyi yumva ko kwambara umwambaro wa Rayon Sports bihagije ngo atsinde. Kuri APR, ndabizi bazahangana, bazashaka intsinzi 100%. Tuwitegura nk’indi mikino, nta bidasanzwe, na bo ukuri kwawo barakuzi."

Ku rundi ruhande, Muhire Kevin wari ku ntebe y’abasimbura ndetse afatanya n’abatoza mu kugira inama abakinnyi bagenzi be, yasabye abafana ba Rayon Sports kuzitabira uyu mukino ari benshi, abizeza ko bazatahana ibyishimo.

Ati "Abafana bazaze ari benshi, Stade Régional bayuzuze, natwe tubahe ibyishimo. Kuva ku mukino wa Musanze FC nari ndwaye, nagarutse ejo [ku wa Gatandatu]. Twiteguye neza umukino uri imbere. APR yaduciye mu rihumye itujya imbere, ariko ubu tumeze neza."

Rayon Sports ya kabiri n’amanota 45, itandukanywa na APR FC n’amanota arindwi ariko ashobora kwiyongera akagera ku 10 mu gihe iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinda umukino w’ikirere izakiramo Etoile de l’Est ku wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe.

Aruna Moussa Madjaliwa wamaze gusubukura imyitozo, ntazakina umukino wa APR FC aho Umutoza Mette yavuze ko haba hakiri kare ndetse bazakenera kubanza kumunyuza mu cyuma ngo barebe niba yarakize neza kuko hari uburyo akibabara.

Tuyisenge Arsène yatsinze ibitego bibiri byafashije Rayon Sports gukura amanota kuri Sunrise FC
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko kudakina kwa Muhire Kevin na Nsabimana Aimable biri mu gutegura umukino wa APR FC
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268