Umutekano: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yavuze uburyo RDF yababereye icyitegererezo

Jun 11, 2024 - 07:43
 0
Umutekano: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yavuze uburyo RDF yababereye icyitegererezo

Umutekano: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yavuze uburyo RDF yababereye icyitegererezo

Jun 11, 2024 - 07:43

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique, uri mu ruzinduko mu Rwanda n’intumwa ayoboye, yavuze ko igisirikare cy’iki Gihugu cyaberewe icyitegererezo n’Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko mu murava bazibonana aho ziri mu butumwa bw’amahoro mu Gihugu cyabo.

Maj Gen Zépherin MAMADOU yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, nyuma yo kwakirwa na mugenzi we Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Muri uku kwakirwa ku Biro Bikuru by’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, Ubuyobozi bw’Ingabo z’Ibihugu byombi, bwaganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano usanzwe hagati y’inzego za gisirikare.

Maj Gen Zépherin MAMADOU yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari kugirira mu Rwanda we n’intuma ayoboye, ari ugukomeza gusangizanya ibitekerezo byagira uruhare mu gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye ashyirwaho umukono hagati y’Ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubufatanye mu by’imyitozo ndetse n’ibindi bikorwa bya gisirikare.

Yavuze ko umubano mu bya gisirikare hagati y’Ibihugu byombi wamaze kugera ku rwego rushimishije, kandi ko byose byagezweho kubera amasezerano yagiye yemeranywaho hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ati “Mu by’ukuri duhora duhanze amaso urugero rwiza rw’Ingabo z’u Rwanda, zikomeje kugera kuri byinshi muri Repubulika ya Centrafrique nka zimwe mu ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’izihari mu buryo bw’amasezerano y’Ibihugu byombi.”

Muri uru ruzinduko rw’icyumweru Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique arimo mu Rwanda n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bazasura ibikorwa binyuranye birimo Ishuri rikuru rya Gisirikare cya Gako, Zigama CSS ndetse n’ibindi bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda, mu rwego rwo kubyigiraho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yakiriwe n’ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda
Impande zombi zunguranye ibitekerezo

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268