Umusore yafunzwe azira guhimba ikinyoma gikomeye

Mar 21, 2024 - 14:21
 0
Umusore yafunzwe azira guhimba ikinyoma gikomeye

Umusore yafunzwe azira guhimba ikinyoma gikomeye

Mar 21, 2024 - 14:21

Abakozi b’igipolisi cya Nigeria (NPF),bwataye muri yombi umusore w’imyaka 28, Pascal Akuh, azira kubeshya ko yafunzwe ngo asuzume umukunzi we.

Komiseri wa Polisi muri FCT, CP Ben Igweh, ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2024, yavuze ko ukekwaho icyaha yemeye ko yahimbye ifungwa rye kugira ngo asuzume urukundo umukunzi we amukunda.

CP yagize ati: "Ku ya 14 Werurwe 2023 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, Akuh Chinemezeh yamenyesheje Apo Divisional Headquarters ko murumuna we witwa Pascal Akuh, w’imyaka 28, yamuhamagaye amubwira ko yatawe muri yombi na polisi ajyanwa gufungirwa muri SCID.

Kubera ibi, Polisi n’umuryango we bagiye muri gereza ya SCID, IRT na FCID, basanga atari muri kimwe mu bigo byavuzwe.

Hifashishijwe agakoresho karanga amerekezo,imodoka y’ukekwaho icyaha yakurikiranwe iboneka mu gace ka Wumba, Apo.

Uyu wabeshye yasanzwe muri hoteri i Lokogoma nijoro maze bamuta muri yombi.

Ati: “Mu ibazwa, ukekwaho icyaha yemeye ko yahimbye ifungwa rye kugira ngo asuzume umukobwa yashakaga kurongora kugira ngo amenye niba koko amukunda.”

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062