Umusore wo mukarere ka Rutsiro w’imyaka 18 yapfiriye mu Kivu

Apr 22, 2024 - 10:24
 0
Umusore wo mukarere ka Rutsiro w’imyaka 18 yapfiriye mu Kivu

Umusore wo mukarere ka Rutsiro w’imyaka 18 yapfiriye mu Kivu

Apr 22, 2024 - 10:24

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 202, Nibwo mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, umusore witwa Bikorimana Emmanuel uri mu kigero cy'imyaka 18 yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari yavuye mu rugo agiye kuvoma amazi yo guha inka, agezeyo ajya kwiga koga ahita arohama.
 
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Kivumu, Salom Niyonkuru, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bayamenye ahagana saa Tanu z’amanywa.
 
Ati “Twamenyesheje Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) ihita itabara umurambo wabonetse 13h30 ukuwemo na marine. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB narwo rwahise ruhagera, rusuzuma umurambo kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu mbere y’uko umurambo ushyingurwa.”
 
Bikorimana avuka mu Murenge wa Ruhango. Yakoraga akazi k’ubushumba.
 
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama (life jacket) akavuga ko n’iyo waba usanzwe uzi koga imbwa zishobora kugufatira mu mazi ukaba warohama.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268