Umusizi Aristide Ndahayo ugiye kwitabira iserukiramuco rikomeye muri Gabon yahaye ubutumwa bukomeye abasizi bagenzi be

Mar 24, 2024 - 07:55
 0
Umusizi Aristide Ndahayo ugiye kwitabira iserukiramuco rikomeye muri Gabon yahaye ubutumwa bukomeye abasizi bagenzi be

Umusizi Aristide Ndahayo ugiye kwitabira iserukiramuco rikomeye muri Gabon yahaye ubutumwa bukomeye abasizi bagenzi be

Mar 24, 2024 - 07:55

Kuva ku itariki ya 16 Gicurasi kugeza tariki 25 Gicurasi 2024 i Libreville muri Gabon hazabera iserukiramuco rya Slam Standing Ovation Festival ku nshuro ya 11 rikaba iserukiramuco bwa mbere mu mateka rizagaragaramo umusizi w'umunyarwanda.

Ni iserukiramuco rizahuza abasizi bo muburyo bwa Slam baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Gabon izaryakira, Cameroon ndetse n'ibindi bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika ndetse no ku mugabane w'Iburayi, by'umwihariko rikazagaragaramo umusizi w'umunyarwanda Aristide Ndahayo, umusore ukiri muto utanga ikizere ku ruhando ny'Afurika.

Aganira na BIGEZWEHO TV, Aristide Ndahayo yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kubona yaratekerejweho n'abateguye iri serukiramuco ndetse bikazaba ari n'amahirwe akomeye ku busizi nyarwanda buri gutanga ikizere nabwo ku ruhando mpuzamahanga!

Yagize ati "Narishimye cyane, kubona natwe turi gutekerezwaho, ibi biragaraza ikizere cy'ejo heza h'ubusizi bw'iwacu. Ubushize twari mu gikombe cy'Afurika cy'ubusizi, ejobundi ni Gabon ndetse n'ubutaha hari amahirwe menshi ahari yo kuzenguruka ibihugu by'isi mu marushanwa atandukanye. Rero mbibona nk'amahirwe akomeye ku busizi bw'u Rwanda."

Mbere yo gutumirwa mu gihugu cya Gabon mu iserukiramuco rya 'Slam Standing Ovation' Aristide Ndahayo yari yarabanje kwitabira amarushanwa y'igikombe cy'Afurika cyabereye i Bamako muri Mali ariwe uhagarariye u Rwanda n'ubwo bitagenze neza ariko akavuga ko bitatewe n'ubushobozi bwo ku ruhimbi (performance) ahubwo byatewe no kubura ubufasha akisanga ari wenyine mugihe cyari igihe cyo kwerekana icyo abanyarwanda bashoboye.

Ati "Umwaka ushize (2023) ntekereza ko iyo ntisanga ndi njyenyine nari guseruka neza i Bamako muri Mali. Urugendo rwanjye rwarangiriye i Kigali, ariko ubu niryo somo rikomeye nakuyemo. Cyari igihe kiza cyo kwerekana icyo abanyarwanda dushoboye ariko ntibyarangiriye hariya..."

Aristide Ndahayo usanzwe ukora ubusizi bwe muburyo bwa Poetic Documentary (kuvanga imivugo n'ibyegeranyo) yatangiye gukora ubusizi mu mwaka wa 2019 ubwo yari afite imyaka 16 y'amavuko. Yamenyekaniye cyane ku bisigo yakoraga bivuga ku ngabo z'igihugu nubwo bamwe bakunze kubikoresha munyungu zabo.

Mu kiganiro na BIGEZWEHO TV Aristide yahamije ko abasizi b'abanyarwanda bafite ubushobozi burenze, ndetse binashoboka cyane ko mumarushanwa abahuza n'abandi bagera kure cyangwa bakanayegukana ariko bakaba badashyira hamwe ngo babe umwe kugira ngo bazamuke neza, ashimangira ko uruganda rw'ubusizi nyarwanda rudashobora gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga hatagize igikorwa.

Ati "Sinzi uko nabivuga ngo mubyumve, ariko mu Rwanda dufite abasizi b'abahanga kandi bafite inganzo nziza. Gusa ntabwo ari abasizi bagaragara mu marushanwa akomeye mpuzamahanga. Urajya mu gikombe cy'isi (World Cup of Poetry Slam) ukabura n'umwe, wajya muri Afurika ukabura n'umwe! Utekereza ko hari indi mpamvu? Ntabwo iyo mpamvu uzayishakira mu bushobozi buke, ahubwo ntekereza ko ari ukudashyira hamwe ngo dusenyere umugozi umwe tube uruganda rukomeye rurema génération (ibisekuru) ndababwiza ukuri ko ibi nta terambere byakitegwaho, tuzahora turi ba star à domicile (tuzaguma iwacu gusa)."

Aristide Ndahayo abinyujije mu mushinga yise 'KinyAfurika Worldwide' ari kugerageza gushyira ubusizi bwe ku ruhando mpuzamahanga ndetse no gufungura amarembo mu bushobozi bwe, yavuze ko mu Rwanda dukeneye inzego zikurikirana abasizi ndetse n'abashoramari bashora amafaranga mu busizi kandi urebye ubusizi aho buri kugana urareba ugasanga bushobora kubyara inyungu muburyo bukomeye.

Agana ku musozo mu kiganiro twagiranye yatanze ubutumwa bukomeye ko niba uruganda rw'ubusizi nyarwanda rurota kugera kure ku ruhando mpuzamahanga urufunguzo rwo gukabya inzozi ruri gusa ku gushyira hamwe no kumenya ahari amahirwe hose, bitabaye ibyo ubutumwa bukwiye guhabwa ikiragano gishya ni 'Baga wifashe'.

Aristide Ndahayo azerekeza i Libreville muri Gabon ku itariki ya 16 Gicurasi mu rugendo rw'iminsi 09 aho ruzarangira ku itariki ya 25 Gicurasi 2024. Iri serukiramuco rya Slam Standing Ovation Festival ritegurwa na Association Vox Populi Africa imaze kuba ubukombe mu gihugu cya Gabon. Asaba abanyarwanda kumuba inyuma ndetse no kumuba hafi kugira ngo azasige inkuru nziza i Libreville izazanira akamwenyu abashobora kwitabira iserukiramuco zikomeye nk'izi muri Afurika.