Umusirikare yirukanwe burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuryamana n’umugore wa mugenzi we basanzwe bakorana mu gisirikare

May 6, 2024 - 12:19
 0
Umusirikare yirukanwe burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuryamana n’umugore wa mugenzi we basanzwe bakorana mu gisirikare

Umusirikare yirukanwe burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuryamana n’umugore wa mugenzi we basanzwe bakorana mu gisirikare

May 6, 2024 - 12:19

Umusirikare witwa Abdullahi Ismail yirukanwe mu Ngabo za Nigeria nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuryamana n’umugore wa mugenzi we basanzwe bakorana mu gisirikare.

Mu cyumweru gitambutse nibwo uyu mugabo ufite ipeti rya Kaporali yirukanwe mu gisirikare nyuma y’uko bimenyekanye ko yaryamanye n’umugore w’umusirikare mugenzi we.

Mu bihe bitandukanye, uyu musirikare yajyaga aca ku ruhande akava mu nkambi maze akajya kuryamana n’umugore wa mugenzi utatangajwe amazina.

Nyuma yo kuryoherwa bo kuryamana n’umugore w’abandi, uyu mugabo yaje gutahurwa maze ahanishwa kwirukanwa burundu mugisirikare. 

Amakuru yatangajwe na SaharaReporters avuga ko uyu musirikare wirukanwe yari afite imico itari myiza na mbere y’uko aza gutahurwaho ko aryamana n’umugore wa mugenzi we.

Uyu musirikare yahamijwe ibyaha birimo imyitwarire idahwitse mu kazi no kuryamana n’umugore w’umusirikare mugenzi we. Ibi binyuranyije n’ingingo ya 79 na 93 z’Itegeko ry’ingabo muri Nigeria ryashyizweho muri 2004. 

Itegeko riteganya igihano cyo gufungwa no kwirukanwa burundu mu gisirikare ku muntu wagaragaweho n’ibyo byaha byaaahamye Abdullahi Ismail.

Gusezererwa kwa bdullahi Ismail wabarizwaga murii Batayo ya 231 ikorerea i Biu, muri Leta ya Borno byateye bagenzi be gukangarana kuko nabo ahari amakuru avuga ko bafite imico itari myiza. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062