Umuryango wa NATO watangaje ko u Bushinwa bukwiye guhanirwa gufasha u Burusiya

Jun 18, 2024 - 11:43
 0
Umuryango wa NATO watangaje ko u Bushinwa bukwiye guhanirwa gufasha u Burusiya

Umuryango wa NATO watangaje ko u Bushinwa bukwiye guhanirwa gufasha u Burusiya

Jun 18, 2024 - 11:43

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko u Bushinwa bukwiye guhanirwa guha u Burusiya ubufasha mu gihe bukomeje intambara muri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022.

Stoltenberg uri i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 17 Kamena 2024 yatangaje ko u Bushinwa buri kwenyegeza iyi ntambara yo muri Ukraine.

Ati “Ukuri ni uko u Bushinwa buri kwenyegeza amakimbirane yitwaje intwaro yagutse ari kuba ku mugabane w’u Burayi kuva intambara ya kabiri y’Isi irangiye.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko mu gihe u Bushinwa bukorana n’u Burusiya, ari na ko buba bushaka gukorana na Amerika n’ibindi bihugu bikomeye byo ku mugabane w’u Burayi. Abona ko iyi bukwiye buhitamo uruhande rumwe.

Yagize ati “Mu mwanya umwe, bushaka kubungabunga umubano mwiza n’uburengerazuba. Ntabwo Beijing yabigeraho muri ubu buryo bwombi. U Bushinwa nibudahindura umurongo, ibihugu by’inshuti bizabushyiriraho ikiguzi.”

Mu kiganiro na BBC, Stoltenberg yabajijwe ikiguzi NATO iteganya ko u Bushinwa buzishyura, asubiza ko ibihugu bigize uyu muryango biri kuganira ku buryo byabufatira ibihano by’ubukungu.

Ati “Dukwiye gutekereza ku kiguzi cy’ubukungu mu gihe u Bushinwa butahindura imyitwarire.”

Guverinoma y’u Bushinwa imaze igihe kinini ihakana kwenyegeza intambara yo muri Ukraine, isobanura ko ahubwo iri kugeregeza gutanga umusanzu watuma ihagarara, binyuze mu nzira y’amahoro. Ibyo NATO n’ibihugu biyigize bivuga, yabyise ibinyoma bidafite ishingiro.

Jens Stoltenberg yatangaje ko u Bushinwa buzishyura ikiguzi cy'ubukungu, nibukomeza gufasha u Burusiya
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268