Umupadiri yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro

Jun 1, 2024 - 19:02
 0
Umupadiri yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro

Umupadiri yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro

Jun 1, 2024 - 19:02

Padiri Luciano Twinamatsiko wo muri Diyosezi Gatulika ya Kabale mu gihugu cya Uganda, yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro.

Aya mashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, kuri ubu akaba akomeje guhererekanywa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka X biganjemo abo mu bihugu bya Kenya na Uganda. 

Uyu mupadiri witwa Twinamatsiko agaragara abyinana n’umukobwa ukiri muto bombi bambaye imyenda y’imbere, mbere yo kuyikuramo bagatangira igikorwa cy’abakuze.

Muri aya mashusho hari n’aho uyu mukozi w’Imana by’umwihariko agaragara yonka amabere y’iriya nkumi y’akataraboneka.

Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko ba nyirubwite ari bo bayafashe, kuko Padiri ubwe agaragara agenda yerekeza camera mu byerekezo bitandukanye kugira ngo ifotore neza.

Aya amashusho by’umwihariko yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, birimo iby’uko Kiliziya yagakomoreye abasaseridoti na bo bakaba bakora imibonano mpuzabitsina bitabasabye kububa.

Magingo aya ntacyo Kiliziya Gatolika muri iki gihugu cya Uganda iratangaza ku byakozwe n’uriya mupadiri.

Padiri Luciano asanzwe azwi cyane muri Uganda, nyuma yo kumenyekana ubwo yakiraga icyorezo cya Ebola cyibasiye iki gihugu mu myaka yashize. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062