Umunyamuziki wacu Yago Pon Dat yitabye Urwego rw'ubugenza cyaha RIB

Jun 27, 2024 - 08:10
 0
Umunyamuziki wacu Yago Pon Dat yitabye Urwego rw'ubugenza cyaha RIB

Umunyamuziki wacu Yago Pon Dat yitabye Urwego rw'ubugenza cyaha RIB

Jun 27, 2024 - 08:10

Kuri uyu wa 26 Kamena 2024 Yago Pon Dat umuhanzi ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) abazwa ku byaha akurikiranyweho.

Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry wemeye ko uyu musore yitabye akabazwa ndetse agataha.

Ati “Nibyo koko uwitwa Nyarwaya yitabye Ubugenzacyaha arabazwa arataha. Iperereza rirakomeje kugira ngo tubashe kumenya ukuri kw’ibyo aregwa. Nta kindi nabivugaho ibindi biracyari mw’iperereza.”

Nubwo atigeze agaruka ku byaha Yago akurikiranyweho, amakuru ahari ahamya ko akurikiranyweho ibyaha yarezwe na Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga.

Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena 2024.

Uyu mugore avuga ko arega uyu musore bakundanye umwaka urenga kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ndetse amukangisha no kumusebya.

Amwe mu magambo Dabijou arega Yago, harimo kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa amubwira ko azamumena umutwe ndetse akazanashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.

Dabijou avuga ko uyu muhanzi yaje no kumwoherereza aya mafoto mu rwego rwo kumwereka ko ayafite, ibyo we asanga ari ukumukangisha kumusebya.

Dabijou uhamya ko atazi igihe ayo mafoto n’amashusho yafatiwe n’uyu musore bakanyujijeho mu rukundo, anasaba ubutabera ku magambo ya Yago wamwoherereje amajwi amukangisha gushyira hanze amayeri ye mu gucuruza abana b’abakobwa muri Nigeria.

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Dabijou ahamya ko Yago atakabaye amukangisha iby’iki cyaha kuko abizi neza ko yagikurikiranweho akakiburana, bikarangira agizwe umwere nubwo yagifungiwe umwaka n’igice mw’igororero rya Mageragere.

Amakuru ahari ahamya ko ikibazo cy’aba bombi gishingiye ku mafaranga Dabijou yahaye Yago mu gihe bakundanaga undi akaba yaranze kuyamwishyura.

Yago Pon Dat na Dabijou bakanyujijeho mu rukundo
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268