Umunyamakuru Babu wa Isibo TV yatawe muri yombi na RIB

Jun 2, 2024 - 20:56
 0
Umunyamakuru Babu wa Isibo TV yatawe muri yombi na RIB

Umunyamakuru Babu wa Isibo TV yatawe muri yombi na RIB

Jun 2, 2024 - 20:56

Umunyamakuru witwa Rugemana Amen uzwi nka Babu, ukorera Isibo TV yatawe muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugabo bahuriye mu kabari.

Mu masaha ya saa Munani z'urucyerera ryo kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024, nibwo Babu yatawe muri yombi nk'uko Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rwubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabibwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko "Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa' kandi 'Dosiye ye iri gutunganywa kugirango ushyikirizwe Ubushinjacyaha'.

Dr. Murangira B Thierry yasabye abantu kujya boroherana, igihe bagiranye ibibazo cyangwa se bakitabaza inzego zibishinzwe kugirango bafashwe gukemura ikibazo.

Ati "Turasaba abantu kujya boroherana, umuti si ukurwana kugeza ubwo wakomeretsa mugenzi wawe, igihe mugiranye ikibazo egera inzego zibishinzwe zigufashe".Murangira yavuze ko Babu yakomerekeje uwo barwanaga ku jisho mu buryo bukomeye.

Uyu muvugizi wa RIB kandi yatangaje ko Babu atari umunyamakuru wa Isibo kubera ko adafite ikarita y'Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC bityo akaba ari umukozi.

Babu aramutse ahamwe n'iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472