Umunya-Nigeria mu ikipe y'igihugu Amavubi! Rutahizamu ukomoka muri Nigeria yagaragaye mu bakinnyi bari kujya mu mwiherero w'Amavubi

May 20, 2024 - 10:34
 0

Rutahizamu w'umunya Nigeria, yitwa Ani Elijah yagaragaye mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bari kwerekeza kuri FERWAFA aho bagiye mu gutangira mwiherero.

Ani Elijah bikekwa ko yamaze guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, akaba asanzwe ari rutahizamu wa Bugesera FC, akaba yitabajwe ngo aze gufasha ubusatirizi bw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ingingo ya karindwi muri sitati igenga abakinnyi muri FIFA ivuga ko kugira ngo uhindurirwe ubwenegihugu ukinire ikindi gihugu ari uko uba ufite umubyeyi umwe ugikomokamo (nk’uko byagenze kuri Rafeal York), kuba warahavukiye cyangwa ababyeyi b’ababyeyi bawe barahavukiye, cyangwa se kuba umaze imyaka itanu ikurikirana uhatuye.

Izi ngingo zose nubwo nta nimwe Ani Elijah yujuje, iyoroshye kuboneka ni ukuvuga ko amaze imyaka itanu aba mu Rwanda, aho ubwo byasaba ko Minisiteri yandika ibaruwa ibyemeza inabigaragaza.

Mu minsi mike ishije nibwo umutoza w’Amavubi Frank Spittler yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 37 bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 muri Kamena 2026. 

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472