Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje impamvu yahinduye amanota uwari watsinzwe ibizamini agahabwa akazi

Feb 6, 2024 - 08:03
 0
Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje impamvu yahinduye amanota uwari watsinzwe ibizamini agahabwa akazi

Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje impamvu yahinduye amanota uwari watsinzwe ibizamini agahabwa akazi

Feb 6, 2024 - 08:03

Karuranga Jane, Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo umukozi w’Umunyamahanga watsinzwe ibizamini ahabwe akazi.

Karuranga Jane, Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo umukozi w’Umunyamahanga watsinzwe ibizamini ahabwe akazi.

Mu rubanza rwabaye ku wa 05 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urikiko rw’ibanze rwa Gasabo gutegeka ko Karuranga Jane afungwa by’agateganyo kubera impamvu zituma akekwaho ibyaha ndetse n’izutuma afungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karuranga yari ashinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko aza guhindura amanota y’umwe mu bari batsinzwe ikizamini cyakozwe muri iyi Kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi, amugira nk’uwatsinze.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu wakoze Ikizamini yari yahawe n’abakoresheje Ikizamini amanota 67.3%, uyu mukozi we akaza kubihindura akamuha amanota 70.5% , byemeza ko yatsinze Ikizamini ndetse anahabwa akazi.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko yabwemereye ndetse akanemerera Ubugenzacyaha guhindura amanota y’uwo wakoze Ibizamini, ariko yisobanura avuga ko yabikoze mu rwego rwo gukosora amakosa y’imibare yari yakozwe mu gihe cyo guteranya amanota y’uwo mukozi.

Bamwe mu bari mu itsinda ryatanze amanota, yagaragaje ko nta kwibeshya kwabayemo, ahubwo byakozwe n’umuntu ku giti cye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho guhimba no guhindura inyandiko, kuzimanganya ibimenyetso ndetse no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Mu rwego rwo kutabangamira iperereza rigikomeje gukorwa, Ubushinjacyaha bwamusabye ko yakurikiranwa afunzwe.

Karuranga Jane we yavuze ko atahimbye cyangwa ngo ahindure inyandiko, ahubwo avuga ko yakosoye amakosa yari yakozwe kandi ngo yari abifitiye uburenganzira nk’umukozi ushinzwe abandi.

Yagaragaje ko yakoze raporo y’abatsinze Ibizamini byakozwe, ariko agenzuye aza gusanga hari umukozi wabariwe amanota hakabamo kwibeshya, akabikosora ndetse akabimenyesha ubuyobozi burabyemera buranasinya.

Yavuze ko nta nyungu ze bwite yari abifitemo avuga ko uwo mukozi batari baziranye, avuga ko ari umunyamahanga ndetse ntacyo yigeze amuha.

Uyu mubyeyi yavuze ko ibijyanye no guhisha ibimenyetso ntabyo yakoze kuko ngo yasatswe inshuro nyinshi, kandi ibikorwa byinshi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Karuranga Jane, yagaragaje ko uwo mukozi yaje guhabwa akazi muri Kaminuza y’u Rwanda akitwara neza, kuko yaje guhembwa nk’umukozi w’indashyikirwa.

Bityo yasabye gukurikiranwa adafunze kubera ko afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu, kandi afite umwana yarari kwitaho urwaye mu Bitaro bya Caraes Ndera.

Umwunganira nawe yagaragaje ko habaye ikosa ryaturutse ku kazi kenshi n’ubwihutirwe bw’akazi bwari buhari, ashimangira ko uyu mukozi yari asanzwe ari inyangamugayo muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 25 ayimazemo.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko hakozwe Raporo muri telefone ye ngo harebwe niba hari aho yahuriraga n’uwo mukozi mushya ariko nta hantu byagaragaye.

Yavuze ko ibyabaye byafatwa nk’ikosa ry’imyitwarire, aho kuba icyaha nshinjabyaha.

Yashimangiye kandi ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwagira ibyo rumutegeka agomba kubahiriza kandi ko afite umuvandimwe wemeye kumubera umwishingizi ariko agakurikiranwa ari hanze.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461