Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo aheshe akazi umukozi watsinzwe ibizamini.

Feb 6, 2024 - 07:42
 0
Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda,  akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo aheshe akazi umukozi  watsinzwe ibizamini.

Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo aheshe akazi umukozi watsinzwe ibizamini.

Feb 6, 2024 - 07:42

Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Karuranga Jane akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha, ibyaha birimo guhimba no guhindura inyandiko kugira ngo aheshe akazi umukozi w’umunyamahanga watsinzwe ibizamini.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gutegeka ko Karuranga Jane afungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n’izituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukozi yari ashinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko aza guhindura amanota y’umwe mu bari bakoze akazi muri yo, mu ishami ry’ubuvuzi nyamara yari yatsinzwe ibizamini.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko uwo mukozi yari yahawe n’abakoresheje ibizamini amanota 67.3% undi akaza kubihindura akamuha 70.5%, bishimangira ko yatsinze ikizamini ndetse akaza guhabwa akazi.

Bugaragaza ko mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha yemeye ko yahinduye amanota y’uwo mukozi ariko ko yabikoze mu gukosora amakosa y’imibare yari yakozwe mu gihe cyo guteranya amanota y’uwo mukozi.

Bamwe mu bari mu itsinda ryatanze amanota bagaragaje ko nta kwibeshya kwari kwabayemo ko byakozwe n’umuntu ku giti cye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho guhimba no guhindura inyandiko, kuzimanganya ibimenyetso ndetse no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Bwamusabiye ko yakurikiranwa afunzwe kuko ari bwo buryo bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje ku byo akurikiranyweho.

Karuranga Jane yavuze ko atahimbye amanota nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ahubwo ko yakosoye amakosa yarimo kandi yari abifitiye ububasha nk’umukozi ushinzwe abandi.

Yagaragaje ko ibizamini by’akazi byakozwe, agakora raporo y’abatsinze ariko yaje kugenzura asanga harabayemo amakosa yo kwibeshya mu mibare kuri umwe mu bakozi barimo arabihindura abikorera raporo abigeza ku bayobozi barabyemera barasinya.

Yavuze ko nta nyungu yari abifitemo kuko uwo mukozi yari umunyamahanga kandi batari baziranye cyangwa ngo hagire icyo bamuha ku buryo yakoresheje ububasha bwe mu nyungu bwite.

Ku bijyanye no guhisha ibimenyetso uyu mubyeyi yavuze ko ntabyo yahishe kubera ko yanasatswe inshuro nyinshi ndetse n’ibikorwa byinshi bikaba byarifashishije ikoranabuhanga.

Karuranga Jane yagaragaje ko uwo mukozi yahawe akazi muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akitwara neza kuko yaje guhembwa nk’umukozi w’indashyikirwa.

Yasabye gukurikiranwa adafunzwe kuko afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu akanagira umwana urwaye yitagaho mu bitaro bya Caraes Ndera.

Umwunganira nawe yagaragaje ko habayeho ikosa ryaturutse ku kazi kenshi n’ubwihutirwe bw’akazi bwari buhari, ashimangira ko mu myaka 25 yari amaze muri iyo Kaminuza yari asanzwe ari inyangamugayo.

Uyu munyamategeko yavuze ko hakozwe raporo kuri telefoni ye, hagamijwe kureba niba hari aho yahuriraga n’uwo mukozi mushya ariko ko nta hantu byagaragaje.

Yavuze ko ibyabaye byafatwa nk’ikosa ry’imyitwarire aho kuba icyaha nshinjabyaha.

Yashimangiye kandi ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwagira ibyo rumutegeka agomba kubahiriza kandi ko afite umuvandimwe wemeye kumubera umwishingizi ariko agakurikiranwa ari hanze.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 9 Gashyantare 2024 saa Munani z’amanywa.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461