Umukinnyi w'ikirangirire muri ruhago yavuze agahinda aterwa n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil

Jun 16, 2024 - 07:32
 0
Umukinnyi w'ikirangirire muri  ruhago yavuze agahinda aterwa n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil

Umukinnyi w'ikirangirire muri ruhago yavuze agahinda aterwa n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil

Jun 16, 2024 - 07:32

Kabuhariwe mu mupira w’amaguru, Ronaldonho Gaúcho, yavuze ashize amanga ko imikinire y’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, izwi nka Seleção, imaze kumurambira ku buryo adateze kuzigera ayireba, habe no kwishimira intsinzi yayo mu gihe izaba iri mu Irushanwa rya CONMEBOL Copa América.

Uyu mukinnyi wabiciye bigacika mu makipe arimo FC Barcelone na PSG, yavuze ko atagiterwa ishema no kureba Ikipe y’Igihugu ya Brésil, ati "Biri kurushaho kugorana kubona imbaraga zo kureba imwe mu makipe mabi twagize mu myaka ya vuba, nta bayobozi bubashywe ifite, benshi muri bo ni abakinnyi basanzwe."

Uyu mugabo yavuze ko yarebye umupira igihe kinini ariko akaba atarigeze abona ikipe y’igihugu ye iri mu bihe bibi nk’ibi, ati "Nakurikiye umupira kuva ndi umwana, kera cyane ntaranatangira gutekereza kuzakina umupira, gusa nta na rimwe nigeze mbona ibintu nk’ibi. Ntabwo bakunda umwambaro w’ikipe y’igihugu, nta shyaka bagira ariko ikintu cy’ingenzi [babura ni ubumenyi] ku mupira w’amaguru."

Ku bw’izi mpamvu, Ronaldinho yavuze ko "Ntabwo nzareba imikino ya CONMEBOL Copa America, nta nubwo nzigera nishimira intsinzi."

Benshi banenze uyu mukinnyi bavuga ko iyi myitwarire ari nko gutuka igihugu, abandi bavuga ko icyo ashingiraho cyumvikana na cyane ko imikinire ya Brésil yahindutse cyane ugereranyije n’uko byahoze mu myaka yo ha mbere, ubwo aba ba Ronaldinho na bagenzi be bari bakiri mu kibuga.

Ronaldinho yakiniye Brésil imikino 97, ayitsindira ibitego 33.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268