Umukinnyi wa filimi ukomeye warukunzwe yapfuye nyuma yo kuribwa n’ifi ya ‘shark’

Jun 24, 2024 - 12:04
 0
Umukinnyi wa filimi ukomeye warukunzwe yapfuye nyuma yo kuribwa n’ifi ya ‘shark’

Umukinnyi wa filimi ukomeye warukunzwe yapfuye nyuma yo kuribwa n’ifi ya ‘shark’

Jun 24, 2024 - 12:04

Umukinnyi wa filimi ya Pirates of the Caribbean witwa Tamayo Perry yapfuye nyuma yo kuribwa n’igifi cyo mu bwoko bwa ‘shark’ arimo guserebeka (surfing) ku nyanja muri Hawaii.

Uyu mugabo w’imyaka 49 yapfuye ku cyumweru nimugoroba, nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubutabazi ahitwa Honolulu muri Hawaii mu kiganiro n’abanyamakuru.

Abatabazi bahamagawe ku mwaro wa Malaekahana ahagana saa saba z’amanywa ku isaha yaho.

Ariko Perry - usanzwe ari inzobere mu butabazi bwo mu mazi - byemejwe ko yapfuye nyuma y’uko abatabazi bamugaruye ku mwaro muri jet ski.

Perry yakinnye muri Pirates of the Caribbean: On Stranger Tides, filimi ya kane mu ruhererekane rwazo.

Iyi filimi yo mu 2011, ikurikirana Johnny Depp nk’umujura wo mu nyanja (pirate) witwa Captain Jack Sparrow, irimo kandi ibindi byamamare nka Penelope Cruz na Geoffrey Rush.

Perry yakinnye kandi muri filimi zindi nka Lost, Hawaii Five-0, Blue Crush na Charlie’s Angels 2.

Kurt Lager ushinzwe umutekano ku nyanja y’i Honolulu yavuze ko Perry yari “umutabazi ukundwa na bose”, yongeraho ko yari azwi cyane muri aka gace n’ahandi ku isi.

Ati: “Ubumuntu bwa Tamayo bwari nk’indwara yandura, kandi uko abantu bamukundaga, ni ko na we yakundaga buri wese.”

Lager yihanganishije umuryango we.

Rick Blangiardi ‘mayor’ w’ako gace yavuze ko urupfu rwa Tamayo ari “igihombo giteye ubwoba”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Tamayo yari igihangange mu mazi kandi yubashywe cyane, yakuriye hano, kandi yari umwe mu bakomeye bagize ikipe yacu y’ubutabazi.”

Yavuze ko ubwo bamuhamagaye bamubwira iyo nkuru yananiwe “kubyemera”. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we mu gihe uri mu gahinda.

Tamayo yavukiye ku kirwa cyan O’ahu, kimwe mu bigize Hawaii muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari umuhanga n’inzobere mu guserebeka ku miraba y’inyanja (surfing), ndetse yari umwalimu ubyigisha abantu.

BBC 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062