Umukinnyi wa filime Dave Courtney yapfuye yirashe

Nov 4, 2023 - 15:23
 0
Umukinnyi wa filime Dave Courtney yapfuye yirashe

Umukinnyi wa filime Dave Courtney yapfuye yirashe

Nov 4, 2023 - 15:23

Dave Courtney washinze itsinda ry’amabandi akaba umwanditsi w’ibitabo n’umukinnyi wa filime, yitabye Imana ku myka 64

Umukinnyi wa filime Dave Courtney wamenyekanye muri filime ya Rock, Stock and Two Smoking Barrels nka Vinnie Jone, yasanzwe mu nzu ye yirashe. 

Ku rukuta rwa Intagram ye hatangajwe ko ku cyumweru ari bwo yasanzwe mu nzu yashizemo umwuka afite imbunda n’igikomere aho byemejwe ko yirashe, asiga agahinda mu mitima y’abamukundaga harimo n’umuryango we.

Iperereza rya polisi ryatangaje ko Dave Courtney yiyahuye akirasa. Basanze yapfuye afite igikomere cy’amasasu, yitwikiriye umusego mu maso muri Camelot Castle .

Mu gitondo cyo ku cyumweru yari yanyweye inzoga nyinshi ari kureba umupira na bagenzi be bishimanye. Nyuma yo kugaruka mu rugo iwe yasanzwe yirashe.

Bwana Courtney wavukiye i Bermondsey, yari atuye i Plumstead. Yari umwe mu bagize Agatsiko ka Richardson. Yanditse ibitabo bitandatu, amenyekana nka Vinnie Jones Big Chris muri Lock, Stock na Barrels, filime yayobowe na Guy Ritchie.

Sky News itangaza ko nyakwigendera Dave yavutse kuya 17 Gashyantare 1959 mu Bwongereza, kuwa 22 Ukwakira 2023, apfa yirashe.

Ubwo yari afite imyaka 7 yaje gufungwa afatiwe mu gatsiko k’amabandi. Ubwana bwe bwaranzwe n’ibikorwa bitangaje biteye ubwoba ariko aza guhinduka yinjira mu mwuga wa filime.

Yanditse ibitabo birenga bitanu birimo ikitwa Stop the ride i want to get off, Raving Lunacy, Doggy Dave’s Little Black Book,The Ride ‘s Back On, n’ibindi. 

Nk’uko byakomeje gutangazwa, Dave Courtney ni umwe mu bakoze agatsiko k’amabandi “Gangestar” mu Bwongereza nyuma aza kugasezera yinjira mu mwuga wa filime no kwandika ibitabo.

Dave washyingiranwe na Jenny Bean, ntiyakunze kugaragaza no gutangaza amakuru ku muryango we kuko yawugumishaga mu rwihisho atifuza kuwuvugaho byinshi.

Yakinnye filime nyinshi zirimo The Krays, Hell to pay, Six Bend Trap, Unlicensed, Doggy Dave, Killer Bitch, Jason Marriner n’izindi.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062