Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura yayiraye ku ibaba agiye kureba Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame (AMAFOTO)

Jun 27, 2024 - 12:08
 0

Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Maman Mukura, yatangaje ko yayiraye ku ibaba agiye kureba Umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kubera ibikorwa byinshi yakoreye Abanyarwanda birimo guhagarika Jenoside no kubaha amatungo.

Mama Mukura yavuze ko yiteguye gushyigikira Kagame, akamutora 100% kuko naye yamugejeje kuri byinshi. 

Yagize ati “Naje kureba Paul Kagame, yankijije imipanga, ampa urukundo rw’Imana n’ubu ndacyamwubaha. Paul Kagame yaduhaye amatungo yaduhaye kwambara inkweto tutarazambaye, yadukuye mu buhake…nzamukunda kugeza gupfa.”

Yakomeje agira “Nta kintu ntazamukorera, na we nta kintu atazankorera. Yankoreye byinshi cyane, ankura mu babi anshyira mu beza, nzamutora 100%.”

Mukanemeye Madeleine w'imyaka 102 y'amavuko, asanzwe afana ikipe y'igihugu Amavubi na Mukura VS ndetse akaba akunze kugaragara ku mikino ikinirwa kuri sitade ya Huye.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza aho kuri ubu byabereye i Huye.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472