Umukandida uri kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu yemereye abanya Gisagara kubakemurira ibibazo bamaranye imyaka n'imyaniko

Jun 29, 2024 - 06:05
 0

Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu,mu murenge wa Musha wo mu karere ka Gisagara, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024.

Dr Habineza Frank yemereye abanya Gisagara kubakemurira ibibazo bamaranye igihe kinini

Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu,mu murenge wa Musha wo mu karere ka Gisagara, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024.

Dr Frank Habineza yari kumwe n’abakandida depite 50 b’iri shyaka, mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigeze ku munsi wa 7.

Abaturage bari bateraniye mu murenge wa Musha, akarere ka Gisagara bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Uyu mukandida yabwiye abazamutora ko azabakorera umuhanda mwiza,Kaburimbo Gisagara – Musha, akabaha n’amazi meza.

Yagize ati:”Mutwihanganire twatinze kugera hano, ariko impamvu yatumye dutinda n’umuhanda mubi ,twabanje no kuyoba imihanda ya hano ni mibi cyane.Rero Green party ururimi rwacu rurarema mudushyigikire hano Musha tumaze gutsinda amatora mu kwezi Kwa Cyenda hano haraba hari Kaburimbo”.

Yakomeje ati: Abaganga nzabazamurira umushahara kugira ngo bavure neza.

Iri shyaka ryabwiye aba baturage risaba amajwi ko rizakomeza gahunda yo guteza imbere ubuhinzi, uburezi n’ibindi.

Mu bibazo abaturage babajije Dr Frank Habineza,benshi bagarutse ku kibazo cy’umuriro badafite bavuga ko kimaze igihe kinini.

Mu kubasubiza yabijeje ko azashyiraho uruganda rubyaza imirasire y’izuba amashanyarazi.

Ati:”Muri gahunda yacu,nuko mu byaro ahantu hatagera ingufu z’amashanyarazi tuzahubaka inganda zitanga umuriro w’amashanyarazi.Icyo dusaba nuko mudutora kugirango tubashe gushyira mu bikorwa ibyo twabasezeranyije”.

Abaturage bari benshi i Musha, aho bakiriye neza umukandida wa DGPR kugeza ubwo bamwe burira ibiti ngo bamubone kuko bari benshi.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461