Umukandida uri kwiyamamariza kuba Perezida yiyemeje kurega ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ashinja ibintu bitari byiza bwamukoreye

Jul 3, 2024 - 09:08
 0
Umukandida uri kwiyamamariza kuba Perezida yiyemeje kurega ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ashinja ibintu bitari byiza bwamukoreye

Umukandida uri kwiyamamariza kuba Perezida yiyemeje kurega ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ashinja ibintu bitari byiza bwamukoreye

Jul 3, 2024 - 09:08

Dr. Frank Habineza,Umukandida uri kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda yavuze ko mu minsi 11 iri shyaka rimaze mu bikorwa byo kwiyamamaza, ryabangamiwe mu Karere ka Ngoma gusa.

Ishyaka Green Party ryiyamamarije mu Karere ka Ngoma tariki ya 24 Kamena 2024, ku munsi wa gatatu w’ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza.

Mu kiganiro abayobozi b’ishyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, Dr. Frank Habineza yagarutse ku ishusho rusange y’ibikorwa byo kwiyamamaza, bigeze hagati.

Dr. Frank Habineza yavuze ko muri rusange ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye bisa n’ibigoranye, ariko ko muri iyi minsi bigeze hagati birimo kugenda neza.

Yagize ati “Kwiyamamaza twabitangiye bigoranye, ariko uko iminsi igenda bigenda bisobanuka kurushaho. Twatengushywe n’Akarere ka Ngoma gusa, ariko ahandi byagenze neza, n’ibyo twabonye bitadushimisha ntabwo twabitindaho”.

Muri aka Karere ka Ngoma, Ishyaka Green Party rinenga ko ku munsi ryahawe wo kwiyamamaza, ubuyobozi bw’Akarere bwirengagije nkana amabwiriza yose ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, butegura ibindi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse bunahategura inama itunguranye.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon Jean Claude Ntezimana, ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo, agira ati “Aho bitagenze neza, ni muri Ngoma, habayeho guhuza gahunda y’imitwe ibiri. Abandi na bo baje kwiyamamariza hafi y’ahantu twari turi, ndetse bashyiraho indangururamajwi zihamagarira abaturage kwitabira inama itunguranye kandi bari bazi ko uwo munsi twawusabye”.

Dr. Frank Habineza yavuze ko uku kubangamirwa bitabaye inshuro ya mbere kuri aka Karere, ndetse avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora nyir’izina nibirangira bazabikurikirana.

Ati “Akarere ka Ngoma wagira ngo harimo umuzimu. Si ubwa mbere! Ariko ntabwo bizahagararira aha, ni duhuguka tuzabikurikirana. Turifuza ko Inama Njyanama yose yegura ikavanwaho”.

Uretse mu Karere ka Ngoma kandi, no mu Karere ka Ngororero ubwo iri shyaka ryahiyamamarizaga, hagaragaye abaturage bari bitwaje ibirango by’indi mitwe ya politiki ndetse banaririmba indirimbo zayo.

Icyo gihe nabwo Umunyamabanga Mukuru wa Green Party Hon Jean Claude Ntezimana yavuze ko ari ibintu bidakwiye, ariko ko iyo barebye bikorwa n’abantu ku giti cyabo batatumwe n’iyo mitwe ya politiki.

Icyakora akarere ka Ngoma kahakanye ibyo gashinjwa na Dr Frank Habineza kavuga ko abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi biyamamarije kure y’aho DGPR yari iri kandi ku masaha atandukanye.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461