Umukandida ukunzwe cyane yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

May 17, 2024 - 12:43
 0
Umukandida ukunzwe cyane yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Umukandida ukunzwe cyane yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

May 17, 2024 - 12:43

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars.

Umukuru w’Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.

Perezida Kagame nta cyangombwa na kimwe atigeze ashyikiriza Komisiyo y’Amatora.

NEC iherutse gutangaza ko abifuza kuba abakandida bigenga nabo biyongereye kuko kuri ubu hamaze kwakirwa abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu umunani n’abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite 41.

Kuri ubu bose bari gushaka imikono aho kandidatire zabo zatangiye kwakirwa kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024, kugira ngo hasuzumwe ko zujuje ibisabwa.

Uwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z’abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.