Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda, yiriye ku bafana ubwo yisobanuraga Ku guhenda amatike y’igitaramo

Apr 24, 2024 - 08:01
 0
Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda, yiriye ku bafana ubwo yisobanuraga Ku guhenda amatike y’igitaramo

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda, yiriye ku bafana ubwo yisobanuraga Ku guhenda amatike y’igitaramo

Apr 24, 2024 - 08:01

Uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda afite igitaramo taliki ya 31 Kanama 2024 muri Serena Hotel mu mujyi wa Kampala Aho itike ya macye muri iki gitaramo izaba ihagaze amadorari 100 Ni ukuvuga asaga ibihumbi 130 y’amanyarwanda.

Iki gitaramo kizahura n’igihe cye cy’amavuko kuko muri uko kwezi nibwo azuzuza imyaka 45 y’amavuko ndetse azaba icyo gihe yishimira intambwe n’ibyo amaze kugeraho mu bikorwa bye by’umuziki.

Yavuze KO impamvu iki gitaramo gisa n’aho gigenze nawe ubwe arahenze ikindi agakomeza avuga KO niba wishyura amashilingi ibihumbi 20 ngo urebe Davido natwe ducyeneye ibirenze ngo tubahe ibirenze nyine.

Ati “abantu baribaza impamvu naciye amadorali 100? Murashaka kubona ibintu nk’ibyo mubona mu gitaramo cya Davido mu gihe mwishyuye amashilingi ibihumbi 20. Nk’umufana ugomba kwishyura mesnhi kugira ngo umuhanzi na we akore ibyiza.”

Ati “turashaka ko ibi bizaba ari ukwishimira ibyo nakoze muri uru ruganda. Hari abantu bumva ko nakabaye mbyishimira nkiriho. Ririya joro nzaba nishimira itafari nashyize mu ruganda rw’umuziki.”

Itike ya macye muri iki gitaramo izaba ihagaze amadorari 100 Ni ukuvuga asaga ibihumbi 130 by’amanyarwanda naho ihenze cyane VVIP izaba ihagaze asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461