Umuhanzi mwakunze mu ndirimbo ye igezweho Chella ugezweho wo muri Nigeria n’itsinda rya ‘T&C’ bagiye gukora ibidasanzwe i Rubavu

Jun 27, 2024 - 08:03
 0
Umuhanzi mwakunze mu ndirimbo ye igezweho Chella ugezweho wo muri Nigeria n’itsinda rya ‘T&C’ bagiye gukora ibidasanzwe i Rubavu

Umuhanzi mwakunze mu ndirimbo ye igezweho Chella ugezweho wo muri Nigeria n’itsinda rya ‘T&C’ bagiye gukora ibidasanzwe i Rubavu

Jun 27, 2024 - 08:03

Chella uri mu bahanzi bagezweho i Lagos kubera indirimbo Nyash na Nyash iri kubica bigacika muri iyi minsi ndetse n’itisnda rya T&C (Tarryn na Clair) rigezweho mu kuvanga imiziki muri Afurika y’Epfo bagiye guhurira mu gitaramo cy’iminsi ibiri kigiye kubera i Rubavu.

Chella ni umwe mu bahanzi bakomeje guca ibintu muri Nigeria no muri Afurika muri rusange bitewe n’indirimbo ye ’Nyash na Nyash’ nubwo atarayisohora, ikaba ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse Chella umaze kuba ikimenyabose muri iyi minsi, muri iki gitaramo hanatumiwe itsinda rigizwe n’inkumi ebyiri arizo T&C (Tarryn na Clair) rikunzwe bikomeye muri Afurika y’Epfo.

Aba banyamuziki bazaba bifatanyije n’abarimo DJ Marnaud wabatumiye mu gitaramo yise ‘Gisenyi long weekend’ ahitwa ‘Le Grand Chalet’ kuva ku wa 30 Kamena 2024 kugeza ku wa 1 Nyakanga 2024.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw kuri buri munsi w’ibi birori.

Uretse aba banyamuziki, ibi birori bizanacurangamo aba DJs bo mu Rwanda bakomeye nka DJ Toxxyk, DJ Brianne, DJ Inno, DJ Kelly na DJ Traxx.

Iki gitaramo kizaba kiyongereye ku cya DJ Toxxyk giteganyijwe ku wa 29 Kamena 2024 kikazitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Chris Eazy, Ish Kevin na Logan Joe.

Aba bahanzi bazataramira ahitwa ‘Heza Beach Resorts’ kizaba kirimo aba DJs batandukanye nka Toxxyk, Marnaud,Sonia, Kalex, Kiss, Pyfo,Tyga, Illest n’abandi benshi.

Kanda hano ugure itike yo kwinjira mu gitaramo cya DJ Marnaud

Kanda hano ugure itike yo kwinjira mu gitaramo cya DJ Toxxyk

Rubavu izaba yashyushye bitewe n'ibirori bitandukanye birimo na Toxxyk Xperience
Chella uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria ategerejwe i Rubavu
T&C bafite izina rikomeye muri Nigeria bagiye gutaramira i Rubavu
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268