Umuhanzi Habimana wamenyekanye muri muzika Nyarwanda, yatanze kandidatire ye ku mwanya w'umukuru w'igihugu

May 29, 2024 - 14:03
 0
Umuhanzi Habimana wamenyekanye muri muzika Nyarwanda, yatanze kandidatire ye ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Umuhanzi Habimana wamenyekanye muri muzika Nyarwanda, yatanze kandidatire ye ku mwanya w'umukuru w'igihugu

May 29, 2024 - 14:03

Habimana Thomas usanzwe ari umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu akaba n’umuhanzi wamenyekanye nka Thomson mu ndirimbo nka ’Intumwa za rubanda’, yatanze kandidatire ye asaba kuba umukuru w'igihugu.

Uyu mugabo ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora kandidatire ye, irakirwa.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 saa tanu n’iminota 15, nibwo Habimana Thomas yabaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe tariki ya 15 ku banyarwanda bari mu Rwanda na 14 Nyakanga 2024 Ku banyarwanda batuye mu mahanga.

Thomas yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yagize ati “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu.”

Yashimangiye ko asanzwe abayeho nk’umunyapolitiki cyane ko ari umuyobozi w’ishuri kandi ko afite icyizere cy’uko ashobora gutorwa.

Ati “Icyizere mfite ni ukuba ntanze kandidatire yanjye umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida. Ni ibyagaciro kugira ngo nanjye ngaragaze ko imbaraga guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu cyacu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro.”

Yakomeje avuga ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.

Habimana yahishuye ko aramutse atanatowe ari intambwe nziza kuri we kuko akiri muto ku buryo ashobora kuzongera guhatana no mu bindi bihe biri imbere.

Habimana Thomas uzwi nka Thomson mu muziki yavuze ko atazareka ubuhanzi bwe bitewe n’uko yinjiye muri Politiki cyane ko asanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo.

Ati “Umuhanzi apfa ari uko inganzo yapfuye, buri gihe igihe mbonye icyatuma ntanga umusanzu ku muryango nyarwanda muri rusange nzakomeza nkore. N’ubundi nkora umuziki ujyanye no gutanga ubutumwa no kwerekana ibitagenda neza kugira ngo inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024.

Nyuma yo kwakira kandidatire zabo hazakurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, hakazatangazwa abujuje ibisabwa kugira ngo batangire ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku wa 22 Kamena 2024.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472