Umugore yataye uruhinja mu bwiherero kugira ngo adatakaza umukunzi we mushya utaramuteye iyo nda

Apr 21, 2024 - 15:40
 0
Umugore yataye uruhinja mu bwiherero kugira ngo adatakaza umukunzi we mushya utaramuteye iyo nda

Umugore yataye uruhinja mu bwiherero kugira ngo adatakaza umukunzi we mushya utaramuteye iyo nda

Apr 21, 2024 - 15:40

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 19 washatse kwihekura uruhinja rwe akarujugunya mu bwiherero (WC), kugira ngo adatakaza umukunzi we mushya utaramuteye iyo nda yabyaye kuko yari yaramuhishe ko atwite, kugeza inda ibaye imvutsi atari yarabukwa.

Tariki 18 Mata 2024, nibwo abaturanyi be bari bamuteye ngo nawe bamwice nyuma yo kumenya ko yagerageje kwica uruhinja yari abyaye. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mugore uzwi nka Mutonyi yavuze ko yashatse kwica umwana we agamije ko umukunzi we mushya yazamugira umugore, kuko ngo yatinyaga ko naramuka amenye ko yari atwite bitazashoboka.

Uwitwa Ssekatonyi, yatangaje ko yatabajwe n’imwe mu nshuti za Mutonyi, yamusanze iwe mu rugo ikamusangiza iby’iyo nkuru idasanzwe y’inshuti ye yataye uruhinja mu bwiherero aho mu gace ayoboye.

Mutonyi yaje guhita ashyikirizwa urwego rw’umutekano, maze yiyemerera ko rwose atashakaga ko umugabo bari mu rukundo yamenya ko yari asanzwe atwite, bityo ahitamo ko yabyara agahisha umwana we ku buryo hatagira ubimenya.

Byasabye polisi ko irasa amasasu mu kirere, kugira ngo itatanye abaturage bari baje kwihorera kuri Mutonyi ushinjwa ndetse akanemera ko yabyaye umwana hanyuma akamuta mu cyobo cy’ubwiherero bw’aho atuye, mu mudugudu wa Ntooke uherereye mu mujyi witwa Kayunga ho muri Uganda.

Umuyobozi wa polisi, bwana Isa Katongole, yavuze ko mu kwezi gushize ubwo Mutonyi Milly yari atwite inda igejeje amezi 8 yaje gukundana n’umugabo mushya, ni nyuma y’uko uwamuteye inda yari yarabyihakanye avuga ko adatera inda.

Uyu mugore yagerageje guhisha ko atwite, ku buryo nta na rimwe yigeze abibwira umugabo bari mu rukundo rugurumana. Ssenyonjo Alex wakundanaga na Mutonyi, yari yaranamukodeshereje inzu mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse banabanagaho rimwe na rimwe muri iyo nzu. 

Biravugwa ko Mutonyi bamuteye inda ageze mu mwaka wa kane w’amashuri y’isumbuye. Icyo gihe yahise ava mu ishuri ajya kwibera ku nshuti ye itazwi yari ituye mu mudugudu wa Busaale aho yaje guhurira na Ssenyonjo wari umushoferi, bagahita bakundana, nk’uko Monitor yo muri Uganda yabitangaje.

Ssenyonjo uyu yivugiye ko buri uko yageragezaga gusaba Mutonyi ko baryamana, yamubwiraga ko arwaye, ikindi ngo yahoraga yiyambitse imyambaro akayikuramo yihishe atanashaka kumwigaragariza.

Ati "natunguwe no kwitaba telefone imbwira ko Mutonyi yabyaye umwana w’umuhungu agahita amuta mu bwiherero". Uyu mugabo akomeza avuga ko yabyutse ajya mu kazi asiga Mutonyi asinziriye binagaragara ko afite umunaniro. Ati "ndatekereza ko yari afite ububare bw’ibise".

Umuyobozi w’umudugudu yatabaje polisi nyuma yo kwibonera ko ibyo bamubwiye ari ukuri, kuko yasanze uruhinja rurimo kuririra mu bwiherero. Kubw’amahirwe, uruhinja rwakuwe mu cyobo kirekire rugihumeka. Byasabye imbaraga nyinshi, uruhinja rwahise rujyanwa ku bitaro, mu gihe nyina yahise atabwa muri yombi.

Bwana Katongole yatangaje ko iperereza rigikomeje anongeraho ko Mutonyi ari gushinjwa icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe. Polisi yanaboneyeho isaba ababyeyi b’abagore ko bajya bagana abantu babagira inama mu gihe cyose hari ikintu kibabangamiye. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062