Umugore wo mu mutwe Twirwaneho yagaragaye ari konsa umwana afite n’imbunda mu ntoki [AMAFOTO]

Jun 13, 2024 - 07:45
 0
Umugore wo mu mutwe Twirwaneho yagaragaye ari konsa umwana afite n’imbunda mu ntoki [AMAFOTO]

Umugore wo mu mutwe Twirwaneho yagaragaye ari konsa umwana afite n’imbunda mu ntoki [AMAFOTO]

Jun 13, 2024 - 07:45

Ifoto y’Umugore w’indwanyi ubarizwa muri Twirwaneho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yiriwe azenguruka ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Congo Kinshasa, ni ifoto y’umutegarugori wo mu gace ka Bijombo muri Commune ya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo wagaragaye akaboko kamwe kari konsa umwana akandi gafite imbunda ya Karacinikove mu ntoki.  

Umunyamakuru Steve Wembi wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati: “biratangaje kandi birababaje.” 

Agace ka Minembwe muri iki gihe gasa naho kamaze kugotwa n’ingabo z’uBurundi FDNB zikaba ziri kumwe n’abarwanyi ba Mai Mai na CNRD/FLN, izi ngabo z’uBurundi zikaba ziri kumwe n’imitwe y’imbonerakure aho bivugwa ko zaje kurwana n’umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’abaturage bo mu bwoko bw’abanyamurenge. 

Mu itangazo riherutse gushyirwaho umukono n’Umuvugizi wa Twirwaneho Bwana Kamasa Ndakize yagaragaje ko abaturage b’i Murenge babangamiwe n’urujya n’uruza rw’ingabo z’u Burundi muri ako gace, izi ngabo z’u Burundi zikaba zikorana n’undi mutwe w’Abanyamurenge witwa Gumino. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062