Umugore wa Joseph Kabila Kabange yasabye Imana kongera kumugira Perezida wa RDC

Apr 3, 2024 - 09:51
 0
Umugore wa Joseph Kabila Kabange yasabye Imana kongera kumugira Perezida wa RDC

Umugore wa Joseph Kabila Kabange yasabye Imana kongera kumugira Perezida wa RDC

Apr 3, 2024 - 09:51

Umugore wa Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Imana kongera kumugira Perezida w’iki gihugu, kugira ngo abashe gushyira iherezo ku ntambara zimaze igihe zicyugarije.

Madamu Olive Lembe Kabila yahereye Imana icyo cyifuzo i Goma, aho aheruka gusura ibihumbi by’abanye-Congo bavanwe mu byabo n’intambara imaze imyaka hafi ibiri n’igice isakiranya Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Uyu mugore yagaragaje ko umugabo we ari we gisubizo cy’intambara z’urudaca zimaze igihe zibasira Congo.

Yagize ati: "Ndasaba umugabo wanjye ko yagaruka ku butegetsi kubera ko nzi neza ko iyi ntambara yahita irangira. Umugabo wanjye, umubyeyi wanyu Joseph Kabila yarangije intambara akoresheje ikaramu aho kuba intwaro. Imana yamuhaye ubwo bushobozi bwo kurangiza ibi bibazo byo mu burasirazuba bihora byisubiramo. Yashoboye guhuriza hamwe igihugu".

Yunzemo ati: "Ndasaba Imana gutuma umugabo wanjye yongera kuba Perezida wa Repubulika. Ndabasaba ko mwifatanya nanjye muri iri sengesho."

Kabila yayoboye RDC imyaka 18 uhereye muri 2001 ubwo se yicwaga arashwe, n’ubwo itegekonshinga ry’iki gihugu riteganya ko manda y’Umukuru w’Igihugu igomba kuba imyaka itanu igomba kongerwa inshuro imwe gusa.

Umugore we yifuje ko yagaruka kuyobora RDC mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu buheruka gutangaza ko yahunze igihugu, nyuma yo kumushinja kuba inyuma y’intambara ikomeje kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062