Umugeni yateje impaka nyuma yo kugaragara mu bukwe yambaye ikanzu igaragaza amabuno n'amatako bye biri hanze

May 31, 2024 - 06:46
 0
Umugeni yateje impaka nyuma yo kugaragara mu bukwe yambaye ikanzu igaragaza amabuno n'amatako bye biri hanze

Umugeni yateje impaka nyuma yo kugaragara mu bukwe yambaye ikanzu igaragaza amabuno n'amatako bye biri hanze

May 31, 2024 - 06:46

Ikanzu y’umugeni yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera uburyo yari ikozemo ndetse n’ukuntu yakoreshejwe mu bukwe bwitabiriwe n’imbaga y’abantu.

Ku rubuga rwa X hakomeje gusakara amashusho y’umugeni wambaye ikanzu yerekana bimwe mu bice bye by’ibanga bidakunze kubonwa na buri wese ubonetse.

Ubundi bisanzwe bizwi ko umugeni yambara ikanzu ndende kandi ihisha bimwe mu bice by’ibanga bye, uyu mugeni we yakoze imbusane maze yerekana ibibero bye ndetse n’amabuno ye.

Mu bukwe bivugwa ko bwabaye mu Cyumweru gishize, umugeni utatangajwe amazina ariko ukomoka muri Nigeria yakoze agashya azana ikanzu yerekana ibice bye by’ibanga.

Uyu mugeni ufite imitere idasanzwe aza mu bukwe bwe yambaye ikanzu isatuye ku mpande zombi kuva ku mavi kugeza hejuru ahajya amaboko.

Mu mashusho yabashize kujya hanze yarekana uyu mugeni atewe ishemo no kuba yakoze ubukwe gusa abari aho bari bumiwe kubera iyo myambaro ye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babashije kubona ayo mashusho banenze cyane uyu mugeni bavuga ko yiyandaritse ku munsi we w’amateka.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472