Umugabo yakatiwe kunyongwa nyuma yo kwica umwana we amuziza ko badasa

Jun 21, 2024 - 10:39
 0
Umugabo yakatiwe kunyongwa nyuma yo kwica umwana we amuziza ko badasa

Umugabo yakatiwe kunyongwa nyuma yo kwica umwana we amuziza ko badasa

Jun 21, 2024 - 10:39

Urukiko rukuru rwo mu Ntara ya Geita muri Tanzania rwakatiye Anold Shemas igihano cyo kwicwa anyonzwe nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica abigambiriye umwana we w'uruhinja wari ufite ukwezi kumwe avutse amuziza ko badasa.

Uru rubanza rwari rumaze imyaka itatu kuko icyaha Anold yahamijwe n'urukiko yagikoze tariki ya 19 Ukwakira muri 2021.

Uyu Anold Shemas, urukiko rwamuhamijwe icyaha cyo kwica abigambiriye umwana we w'uruhinja w'ukwezi kumwe witwa Anna Shemas, amuziza ko badasa. 

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bavuze ko Anold Shemas yishe urihinja mwana we amuziza ko yavutse badasa, bityo ibimenyetso ubushinjacyaha bwabonye ntabwo bushidikanya nacyane ko n'icyemezo cyo kwa muganga cyerekanye ko urwo ruhinja rwishwe runizwe.

Bityo Anold akaba azahanishwa igihano cyo kwicwa anyonzwe kugeza ashizemo umwuka. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062