Umugabo yahuhuye umugore we kubera kubura amafaranga yo gukomeza kumwishyurira ibitaro

May 8, 2024 - 13:48
 0
Umugabo yahuhuye umugore we kubera kubura amafaranga yo gukomeza kumwishyurira ibitaro

Umugabo yahuhuye umugore we kubera kubura amafaranga yo gukomeza kumwishyurira ibitaro

May 8, 2024 - 13:48

Umugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kuba igitaramo nyuma yo gushinjwa guhuhura umugore we kubera ko yabuze amafaranga yo gukomeza kumwishyurira ibitaro.

Umugabo ukomoka muri Amerika uzwi ku izina rya Ronnie Wiggs arashinjwa kuba yarishe umugore we mu bitaro nyuma yo kunanirwa kwishyura fagitire y’amafaranga yari yakoreshejwe mu kuvura umugore we.

Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, bivugwa ko Ronnie yanize umugore we amupfutse umunwa kugeza abuze umwuka, bari mu bitaro.

Icyakora, nyuma yo guhatwa ibibazo n’abapolisi, uyu mugabo yemeye ko yakoze icyaha ariko yiregura avuga ko yishe umugore we kubera ko atari akibashije kwita ku mugore we, harimo no kwishyura amafaranga y’ibitaro.

Umugore wa Ronnie Wiggs yari amaze igihe kinini arwaye indwara itaramenyekana kandi ntabwo bwari ubwa mbere arazwa muri ibyo bitaro mu rwego rwo gukomeza gusigasira amagara ye.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461