Umugabo yahamijwe ubutinganyi yakoreye umwana we hatangazwa n’igihano gikakaye yakatiwe

Apr 25, 2024 - 16:59
 0
Umugabo yahamijwe ubutinganyi yakoreye umwana we hatangazwa n’igihano gikakaye yakatiwe

Umugabo yahamijwe ubutinganyi yakoreye umwana we hatangazwa n’igihano gikakaye yakatiwe

Apr 25, 2024 - 16:59

Umugabo ukomoka muri Lesotho uba muri Afurika y’Epfo, yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana we w’umuhungu, akatirwa gufungwa burundu.

Ni icyemezo cyafashwe n’Umucamanza w’Urukiko rwo muri Ladybrand kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana we w’umuntu.

Uyu mugabo wahamwe n’amahano yo gusambanya umwana we w’umuhungu, akomoka muri Lesotho, akaba yari atuye muri Africa y’Epfo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Nk’uko byagagajwe mu rukiko, mu mwaka wa 2021 uyu mugabo yasabye umwana we w’umuhungu kumuherekeza mu ishyamba amubwira ko bagiye kwahira umuti, bagezeyo amukuramo imyenda ahita amusambanya.

Mu kugaruka uyu mwana wabanaga na se na mukase, yahise abibwira mukase, gusa we yanze gutanga ubuhamya mu rukiko aryumaho ngo atandagaza umugabo we usambanya abo yabyaye kandi b’abahungu.

Urukiko muri Afurika y’Epfo rwamuhamije ibyaha 2, birimo icyo gusambanya umwana we w’umuhungu, no kuba mu Gihugu kitari icye mu buryo bunyuranije n’amategeko. Rwahise rumukatira gufungwa burundu, n’ihazabu ingana n’amafaranga hafi ibihumbi 250 Frw.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461